Kigali: Hari uruhare Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rugira mu kongera ingengo y’imari y’igihugu

Yanditswe na Kuwa 16/05/2017, Saa 18:59:21 Yasuwe inshuro 196

Ibi byagaragajwe mu nama y’ihuriro nyafurika y’urwe rw’amagereza, aho beretswe ko mu gihe izi nzego zishinzwe amagereza zikoze inshingano zazo kandi zikagira igenamigambi rihamye bifasha igihugu, aho kuba umutwaro ku gihugu.

Iyi nama u Rwanda rwakiriye ku nshuro ya mbere yitabiriwe n’abayobozi b’amagereza bo mu bihugu bya Afurika, inzobere mu kwita ku bagororwa, abagize imiryango itegamiye kuri leta na Sosiyete Sivile.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi muri iyi nama , ubwo yayitangizaga yifashishije urugero rwa gahunda ya Leta yo gushyiraho imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, TIG avuga ko hari icyo byunguye u Rwanda bityo asaba abitabiriye iyi nama kurushaho kubyaza umusaruro uru rwego rw’amagereza.

Ubwo yayitangizaga ku mugaragaro, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi yifashishije urugero rwa gahunda ya Leta yo gushyiraho imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro, TIG avuga ko hari icyo byunguye u Rwanda bityo asaba abitabiriye iyi nama kurushaho kubyaza umusaruro uru rwego rw’amagereza.

Yagize ati:’’Ibihugu byose bya Afurika, abikorera na sosiyete sivile bafite inshingano zo gufasha ACSA mu kongera amafaranga leta igenera uru rwego, ACSA kandi ikwiye gukorana bya hafi na Leta mu guhindura amagereza akaba urwego rwatanga umusaruro, ndagirango mbibutse ko uruhare rw’abagororwa mu mirimo ibyara inyungu bigirira akamaro abagororwa ubwabo, amagereza n’ibihugu muri rusange.’’

Mu mwaka w’2015-2016, mu Rwanda abagororwa binjije miliyoni zisaga 700 z’amaFrw naho guhera mu kwezi kwa mbere kugeza mu kwezi kwa gatatu muri 2017, uru rwego rwinjije asaga miliyoni 300 mu kigega cya Leta.

Umuyobozi w’ihuriro nyafurika ry’inzego z’amagereza, akaba na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Amagereza muri Uganda, Dr Canon Johnson Byabashaija, ndetse na komiseri mukuru wa w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda, RCS, CGP George Rwigamba bagarutse ku mfungwa zikurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo n’iby’iterabwoba.

Abitabiriye inama bakaba bafite guhunda yo gusura gereza ya Kibungo na Nyagatare mu rwego rwo kureba imikorere y’amagereza mu Rwanda n’ibibereho y’imfungwa n’abagororwa mu rwego rwo gusangizanya ubunararibonye.

Minisitiri w’intebe yavuze ko mu rwego rw’imibereho y’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda yarushijeho gutera imbere kuko ubu ababyeyi bafite abana babitaho kandi imfungwa n’abagororwa bahawe ubwisungane mu kwivuza, ndetse ko n’ikibazo cy’ubucucike mu magereza cyakemutse.

Magera Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->