Kigali: Hafashwe ingamba zikaze mu guca burundu Abazunguzayi

Yanditswe na Kuwa 23/08/2017, Saa 16:39:04 Yasuwe inshuro 299

Mu cyumweru cyashize hagaragaye amashusho yafatiwe muri Nyabugogo agaragaza abazunguzayi barwana inkundura n’abaDASSO.

Umuyobozi bw’Umugi wa Kigali yatangaje kuri uyu wa gatatu ko kujenjekera Abazunguzayi hamwe n’ababagurira ubu ngo kurangiye itegeko ribakumira rigiye kubahirizwa uko riri.

Nyamurinda yagize ati “Ibi ntibyakwihanganirwa kuko byakurura umugi utarimo isuku kandi wuzuye akajagari mu gihe intego z’Umugi wa Kigali ari uko uba umugi uri smart.

Itegeko rigiye kubahirizwa uko riri, abagururira abazunguzayi n’abazunguzayi ubwabo bahanwe.”

Mu kubahiriza itegeko Police y’u Rwanda ngo niyo igiye kwifashishwa iyobore ibikorwa byo gufata abazunguzayi n’ababagurira nyuma y’uko ngo urwego rwa DASSO rugaragaje intege nke.

Bimwe mu byakozwe umwaka ushize mu rwego rwo gukumira abazunguzayi ni uko hubatswe amasoko 14 arimo imyanya 7 000 ngo babone aho bakorera bave ku mihanda, ariko ntibayicitseho.


      

Tanga igitekerezo

-->