Kigali:Hafashwe ingamba zigamije kongerera agaciro umusaruro w’amata

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 3/10/2017, Saa 08:13:28 Yasuwe inshuro 1315

Mugihe hirya no hino mu gihugu, aborozi bakomeje gutaka kugurirwa amata ku giciro cyo hasi ,Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yashyize ku rubuga rwayo itangazo ku kongerera agaciro umusaruro w’amata.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, imaze gusuzuma imirimo y’ubucuruzi bw’amata mu turere tune turi mu ntara y’Uburengerazuba aritwo Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero, ko idakorwa Kinyamwuga ahubwo mu kajagari;

 Inahereye ku iteka rya Minisitiri N° 001/11.30 ryo kuwa 10/02/2016, rigena uburyo bwo Gukusanya, kwikorera/Gutwara ndetse no gucuruza umusaruro w’amata;

Hagendewe kandi ku nama nyunguranabitekerezo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiranye n’inzego zose zifite aho zihurira n’imirimo y’ubucuruzi bw’amata mu gace ka Gishwati no mu nkengero zako, yabaye ku itariki ya 27/09/2017 mu karere ka Rubavu ndetse n’izindi zayibanjirije;

Ifashe imyanzuro ikurikira:

1. Amata yose agomba kuva ku mworozi agemurwa ku Ikusanyirizo (MCC); Amata akava kw’Ikusanyirizo agiye kongererwa agaciro;

2. Nta mata azongera gusohoka mu Gihugu atongerewe agaciro kandi adaturutse mu nganda zemewe;

3. Nyuma y’icyangombwa cyo gutwara amata gitangwa na MINAGRI, buri Mucunda/Mudongi agomba guhabwa na MCC ikarita y’umurimo;

4. Abacunda/Abadongi bahawe igihe ntarengwa kingana n’icyumweru kimwe cyo kwishyira hamwe, bakamenyesha MINAGRI ibyifuzo byabo kugira ngo bafashwe gukora kinyamwuga;

5. Koperative zicunga MCCs zigomba kunoza imikorere, kugira ngo zibashe gutanga serivise Umworozi azikeneyeho zose (MCC Hub Model), abatabishoboye basimbuzwe izindi Koperative zibishoboye;

6. RCA yasabwe gukora isesengura igaragaze izikora n’izidakora. Izidakora zifashwe gukora cyangwa zisimbuzwe (urwuri ruhabwe abandi)

7. Aborozi basabwe korora umubare w’inka zihwanye n’ubuso bafite muri Gishwati;

8. Aborozi basabwe kumenyereza inka zabo gukamwa kabiri ku munsi, n’amata y’ikigoroba akagemurirwa amakusanyirizo;

 

9. Njyanama z’Uturere zasabwe gutegura ibihano ku muntu wese utubahirije itegeko rigena uburyo bwo gukusanya, gutwara no gucuruza amata;

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yongeye gusaba abafatanyabikorwa bose bireba, Inzego zishinzwe umutekano, Inzego z’ibanze, Amakusanyirizo ndetse n’amakoperative akora mu bucuruzi bw’amata, ko iyi myanzuro yakurikizwa nk’uko yemejwe kandi hakurikijwe ingingo zikubiye mu iteka rya Minisitiri.

Ibi bikozwe mu gihe RAB ngo ifite intego y’uko muri 2018, umukamo uzaba ugeze kuri toni ibihumbi 800, ukava kuri toni ibihumbi 770 uriho ubu, kubigeraho ngo bigasaba ko abavuzi b’amatungo na bo babigiramo uruhare runini.

Ibindi bisobanuro ku iteka rya Minisitiri rigenga uburyo bwo gukusanya, gutwara no gucuruza amata mwabisanga hano: http://www.minagri.gov.rw/fileadmin/user_upload/documents/Law_and_Regulations/OFFICIAL_GAZETTE_ON_MILK__1_.pdf

Tw//Jmukundente