Kigali:Havumbuwe imibiri y’Abatutsi barenga 20 bishwe muri Jenoside

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 26/03/2018, Saa 11:59:31 Yasuwe inshuro 527

Mu gihe hasigaye iminsi mike u Rwanda rukunamira ku nshuro ya 24 abazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu murenge wa Gatsata muri uku kwezi habonetse imibiri y’abatutsi barenga 20 bishwe muri jenoside.

Abubatsi bacukuraga icyobo cyo gushyiramo amazi mabi, bagera ku mibiri y’abantu baribagifite n’amarangamuntu yabo yanditseho Tutsi.

Bamaze gucukura, batangiye gutiyura itaka ni bwo bageze ku mibiri y’abantu basaga 20 n’imyambaro yabo bamwe ndetse bagifite n’amarangamuntu yabo agaragaza ko bose bari abatutsi.

Hari n’abari bagifite impushya zo gutwara ibinyabiziga zatangiwe mu mujyi wa Kigali icyo gihe witwaga MVK.

Urubuga rwandika mu cyongereza KT Press, rwanditse ko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata Urujeni Gertrude ahamya ko habonetse imibiri y’abantu barenga 20 bigaragara ko bajugunywe mu cyobo cyari cyacukuriwe umusarane ariko utarakoreshwa.

Muri bo hagaragaramo abana ariko umubare wabo nturamenyekana kubera ko imibiri yabo yangiritse cyane.

Mu Gatsata ni hamwe mu hantu haguye abatutsi benshi cyane mu ghe cya jenoside kuko hari hari za bariyeri nyinshi zashyizwe mu muhanda ngo hatagira uca abicanyi mu myanya y’intoki nkuko Kigali Today ikomeza ibyandika.

Abahanyuraga bose babakaga amarangamuntu, ufite iyanditsemo hutu agakomeza, abatutsi bakicwazwa ku ruhande bamara kuba benshi bagatangira kubica.

Biteganyijwe ko iyo mibiri izashyingurwa mu cyubahiro ku itariki 12 Mata mu rwibutso rutari kure y’aho.

Bazashyingurwa mu cyumweru cy’icyunamo hagati y’itariki 7 na 14 Mata 2018.


      

Tanga igitekerezo

-->