Kigali: Bidatinze urwego rw’intara rugiye kuvanwaho

Yanditswe na Kuwa 17/05/2017, Saa 13:56:29 Yasuwe inshuro 344

Ibi ni ibyagarutasweho n’umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe asubiza Komisiyo y’imari mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite ubwo bagaragazaga ko urwego rw’intara rufite ingengo y’imari nto ukurikije akazi n’inshingano uru rwego rufite.

KAMPETA Sayinzoga umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe agaruka kuri iki kibazo cy’ingengo y’imari nto igenerwa urwego rw’intara yavuze ko kuyongera byaba biri kunyuranya na politiki nshya yo kwegereza ubuyobozi abaturage aribyo yise Politiki ya decentralization.

Yakomeje avuga ko politiki y’igihugu ishyira imbaraga cyane kongerera ubushobozi uturere, imirenge n’utugari.

“ Ubundi urwego rw’intara ruba rwaravuyeho ariko twarwongereye iminsi yo kubaho kugirango hagire ibinozwa. Ikindi buriya si urwego rufite ibikorwa bisabwa kongerwamo ingufu byihariye kugirango bikomere. Kugeza ubu mu mikoro make igihugu gifite turagerageza kongerera ingufu n’ubushobozi imirenge n’utugari.” KAMPETA Sayinzoga umuyobozi w’ibiro bya Minisitiri w’intebe.

Kampeta akomeza avuga ko ikoranabuhanga ryaba igisubizo cyo gukemura ibibazo biterwa n’amikoro.

Ati “Mu bindi turi gushyiramo ingufu ni ugukoresha ikoranabuhanga kugirango amakuru akenewe azamuke vuba. Birumvikana ko abakorera ku rwego rw’intara hari ibyo bumva byashyirwamo imbaraga, icyakoze si ukubirengagiza ahubwo biraterwa n’imiterere ya politiki yo kwegereza ubuyobozi abaturage.”

Mu rwego rwo gufasha uturere kwishakamo ingengo y’imari no kuyongera mu bikorwa byatwo, ibiro bya minisitiri w’intebe birateganya kugeza umushinga w’itegeko ku nteko ishingamateko ugamije kuzamura imisoro ku butaka n’imitungo.

Urwego rw’intara ni rumwe mu nzego zishinzwe guhuza ibikorwa by’inzego z’ibanze, kugenzura no kuziha inama. Uru rwego mu mikorere ya buri munsi bitwe n’imitereye y’intara uko zingana bisaba kugira ingengo y’imari rukoresha ngo rwuzuze inshingano.

Si ubwa mbere intara zigaragaje ko mu mikorere yazo ya buri munsi bitewe n’inshingano zifite zikeneye kongererwa ingengo y’imari. Mu bikorwa bisaba ingengo y’imari byagiye bigaragazwa harimo gukodesha ibinyabiziga mu rwego rwo gukurikirana ibikorwa mu turere

 Gildas Magera


      

Tanga igitekerezo

-->