Kigali:Abitabiriye PoultryAfrica 2017 bahakuye amasomo yerekeye ubworozi bw’inkoko(Amafoto)

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 5/10/2017, Saa 21:56:53 Yasuwe inshuro 2758

Ubwo hatagiraga ku mugaragaro imurika bikorwa ku bworozi bw’inkoko abaryitabiriya bahakuye amasomo menshi ku bworozi bwa kijyambere rikazamara iminsi ibiri kuva taliki ya 4 kugeza taliki ya 5 z’uku kwezi k’Ukwakira.

Bamwe mu bitabiriye iryo murikagurishwa ry’inkoko bavuga ko bungukiye byinshi muri iri murikabikorwa ,kandi ijyari cyabazanye bari baje kureba uburyo ahandi bororora kijyambere bakoresheje tekinologi ,bakaba banyuzwe nibyo babonye banahakura isomo.

Umwe mu baganiriye na Rwandadailynews yagize ati” mu byukuri ntago narinzi uburyo inkoko zitunganywa cyane iz’inyama,hakoreshejwe imashini izibaga ,ikindi ku bworozi bw’inkoko z’amagi nabonye ibiribwa ,imiti ndetse n’ubundi buryo bwo kuzorora mu rwego rwo gutanga umusaruro nkaba mpakuye ubumenyi bwinshi kuko nabonye ahandi uburyo borora inkoko.”

Dr Evariste Manirahaba wo muri Uzima Chicken yagiriye inama abashaka korora ko batakwiriye kurebera kubandi ahubwo bagomba kubikora babikunze,kandi mbere yo kurora inkoko bakamenya ubwoko bw’inkoko bagomba korora ubwaribwo .

Yagize ati” ikintu cya mbere ugomba kubanza kureba isoko,ese nzorora inkoko z’inyama cyangwa izitera amagi,imbogamizi ushobora guhura nazo,ukamenya izo ugomba korora ,kuko gukora business bisaba gufata ingaruraka runaka.”

Ku ruhande rw’abanyamahanga baje ku murika ibyo bakora bavuze ko mu byukuri u Rwanda ari igihugu cyiza ,kandi ko kiri hagati y’ibindi bihugu byoroshye kuba nabyo byaza kureba ibyo bazanye kumurika,banongeraho ko u Rwanda ari igihugu kiri gutera imbere.

Nk’uko byasobanuwe na Dr Theogene Rutagwenda umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’ubworozi muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi PoultryaFRICA2017 igizwe n’ibice bitatu,harimo imurika bikorwa rya tekinologi ryifashishwa mu bworozi bw’inkoko harimo kandi igice cya kabiri cy’inama irimo inzobere zigaragaza uko ibintu bikorwa neza mu bworozi bw’inkoko, igice cya gatatu ni leadership conference ,iki gikorwa kikazamara iminsi ibiri kikaba kibera muri convention center.

Reba Amafoto

Dr Evariste Manirahaba ukorera muri Uzima chicken aganiriza abitabiriye imurika
Poultry Africa2017 yitabiriwe n’Abanyamahanga bamurikaga ibikorwa byabo mu bworozi bw’inkoko
Uwabaga atasobanukiwe neza yahabwaga rugari agasobanurirwa neza
Utaje kumurika, yazanywe no kuhigira

Photo Credits: MukuBernardPhotography


      

Tanga igitekerezo

-->