Kigali:Hafunzwe inzu ziri mu manegeka

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 9/05/2018, Saa 17:16:14 Yasuwe inshuro 1801

Tariki 8 Gicurasi 2018, nibwo mu murenge wa Kimisagara,mu karere ka Nyarugenge hatangiye igikorwa cyo gufunga inzu zishobora gushyira akaga ubuzima bwabazituyemo.

Iki gikorwa cyatangiriye Kimisagara hejuru ya Nyabugogo mu tugari dutatu mu midugudu ya Amahoro, Birama, Karama,Gakaraza na Mugina.

Inzu zirimo gufungishwa sudire ngo abaturage batazisubiramo.

Muri iki gikorwa ubuyobozi burababwira ko bakwiye kujya gucumbika mu bo mu miryango cyangwa inshuti zabo, abatabafite ubuyobozi bukabacumbikira mu nsengero no kuri Stade.

Ingo zigera kuri 19 zirimo imiryango 90 nizo zimaze gufungwa n’ ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze bufatanyije n’ abashinzwe umutekano, abafungirwa amazu barasabwa kuva mu manegeka ku musozi wa Mont Kigali ngo bajye gushaka aho bajya kuba hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ibiza bimaze igihe bihitana abaturage batuye mu manegeka hirya no hino
mu gihugu.

Kuva muri Mutarama abaturarwanda barenga 200 bamaze kubura ubuzima barimo 18 bo mu karere ka Karongi baherutse kwicwa n’ umusozi waridukiye ku nzu zabo.


      

Tanga igitekerezo

-->