Kigali: Abakoze Jenocide yakorewe Abatutsi barwanyije Imana yaremye abantu- Padiri Ubald

Yanditswe na Kuwa 8/05/2017, Saa 15:51:20 Yasuwe inshuro 498

Padiri Ubald Rugirangoga yabwiye abakristu gaturika ko abakoze genocide yakorewe abatutsi barwanyije Imana yaremye abantu, kuko bishe abatutsi baremwe nayo birengagije ko twese duhuriye ku Mana umubyeyi umwe.

Ibi Padiri Ubald yabivugiye mu isengesho ryahuje amagana y’abakristu gaturika ryabereye kuri stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 07 Gicurasi ryari rifite insanganyamatsiko yo gusabira inzirakarengane zazize Genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 no gusabira uburwayi bunyuranye bwayikomotse ho.

Padiri Ubald yavuze ko abakirisitu bateshutse bakabaho nk’intama zatatanye aho guhurira ku mushumba umwe ariwe Kristu,maze abasaba ko niba badahurije hamwe imbaraga ngo barwanye ingengabitekerezo ya genocide bahindura irindi zina kuko baba batakiri aba kirisitu.

Mu nyigisho ye yagaragaje ko urufunguzo rufungurira uwakoze genocide rufitwe n’uwayikorewe mu gihe amusabye imbabazi bose bagakira ku mutima.

Akomeza avuga ko ku bakirisitu imbabazi ari impano ndetse ko Atari ngombwa ko umuntu azitanga abanje kuzisabwa kuko ngo na Yezu yazitanze atazisabwe bityo asaba abakirisitu baje mu isengesho kudasubirana yo imbabazi bazanye

Hagarutswe kandi kugusaba bakirisitu kuba abanyarwanda bakirengagiza ibindi byose byabaganisha ku ngengabitekerezo ya genocide yihishemo shitani, bagasaba imbabazi kandi bakazitanga hagamijwe kubaka ubuvandimwe n’ahazaza heza kuri bose.

Iki gitambo cya misa cyabereye mo iri sengesho cyabanjirijwe n’ubuhamya bukomeye bwa NTAMBARA J.Claude wo muri paruwase ya Nyamata wagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi nyuma akaza gusaba imbabazi abikesha inyigisho z’isanamitima zatanzwe na padiri Obald

MUKARUMANZI Claudette nawe warokotse Jenocide nyuma yo gusimbuka urupfu kenshi yavuze ko inyigisho nkizo arizo zatumye abohoka maze atanga imbabazi kuri NTAMBARA wamukomerekeje muri genocide kdi ko yiteguye kuziha n’abandi bazazimusaba.

Ibi kandi byatumye abakirisitu benshi bagira ingabire yo kubabarira ababahemukiye ku buryo butandukanye maze babababarira imbere y’imbaga yari iteraniye aho.

Sibyo gusa kdi kuko Imana yanakijije benshi indwara za roho n’izumubiri zirimo sida, kanseri, impyiko, ubumuga n’izindi nyinshi ndetse n’abandi bakize indwara zo kuri roho.

Paruwase Regina Pacis mu ijwi rya Padiri mukuru wayo, Padiri Charles NTABYERA yavuze ko hifuzwa ko iki gikorwa cyaba ngarukamwaka ndetse hakazanaterwa intambwe iganisha ku bikorwa byo gufasha abarokotse Jenocide yakorewe abatutsi

Jean Bosco SAFARI


      

Tanga igitekerezo

-->