Kicukiro: IMRO yibukije abakora ubuvugizi kubukorana ubushishozi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 15/10/2019, Saa 11:05:22 Yasuwe inshuro 253

Umuhuzabikorwa w’umuryango Ihorere Munyarwanda, Mwananawe Aimable avugako ubuvugizi bukozwe nabi, butagira icyo bufasha ababukorerwa.

Ibi yabigarutseho ubwo bahuguraga imiryango itari iya leta, ikorera mu karere ka Kicukiro.

Yagize ati "Ubuvugizi bugomba gukorwa neza kandi bukarenganura abarengana, ariko iyo wowe ubukora umeze nkuri mu kirere ntacyo wageraho."

Umuhuzabikorwa w’umuryango Ihorere Munyarwanda, Mwananawe Aimable

Akomeza avuga ko ngo bagiye babona abajya mu mihanda kugirango bumvikanishe ibibazo, ariko nti bigire icyo bitanga agasanga abakora ubuvugizi bakwiye kubanza gushaka amakuru kugirango ibyo bakora bigere ku ntego nyayo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’urubyiruko Ajeprodor Jijukirwa, Busingye antony we yemeza ko umuryango wabo usanzwe ukorera urubyiruko ubuvugizi, ariko akemeza ko abakora ubuvugizi mu gihe baka amakuru bakwiye kwitwararika kugirango hirindwe imbogamizi zatuma ubuvugizi bukorwa nabi.

Uwimana Rose akorera umuryango Nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu (AVP ) we asanga icyakemura iki kibazo, ari uko abakora ubuvugizi bajya bahugurwa, kandi bagasabwa kubukora ku kibazo kigezweho muri icyo gihe.

Umuryango wa Ihorere Munyarwanda (IMRO)ndetse n’indi miryango yishyize hamwe na wo wishimira ko uturere 11 twose bakoreramo, baganirije imiryango ikorera mu butabera itari iya leta kandi babona hari umusaruro bigiye gutanga mu gukora ubuvugizi kugirango abaturage babashe kubona ubutabera burambye buzira guhora abaturage basiragira mu nkiko bikababuza gutera imbere.

Uyu muryango kandi ukorana n’indi miryango irimo GLIDH na HDI mu gufasha abaturage gusobanukirwa n’ibijyanye n’amategeko ndetse no gukora ubukangurambaga mu kurandura agakoko gatera Sida bakorana nababa bafite amahirwe menshi mu kuba bakwandura.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn - Kicukiro