Kicukiro: Abanyamadini barasabwa kugira uruhare mu kurandura ibibazo byananiranye

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 25/04/2019, Saa 17:36:36 Yasuwe inshuro 3662

Aba banyamadini bavuga ko batanezezwa na bumwe mu buryo bukoreshwa iyo hahagurukiye bimwe mu bibazo birimo ubucuruzi butemewe ndetse n’abana bo mu muhanda kuko bakwiye kujya babanza kubaganiriza.

Aba bavuga ibi bemeza ko leta yifashishije amadini bagera kuri byinshi ndetse bakemeza ko kuba bakunda kugira imbaga y’abaturage bakunze kwigisha byakoroha no gutanga undi musanzu.

Imam w’abasilamu mu karere ka Nyarugenge , Sheikh Nsengiyumva Suleyman yemeza ko kuba hari ibibazo byugarije umuryango akenshi babona byahariwe leta byatewe nuko babona akenshi hakoreshwa intege z’umurengera ugasanga rimwe na rimwe bidakwiye.
Yagize ati" Hakoreshwa intege nyinshi mu kurwanya ubucuruzi butemewe ndetse no gukura abana mu muhanda akenshi leta ikabikora igira ngo ibakure mu muhanda kandi nibura bakaduhariye iki kibazo kugira ngo tubashe kubaganiriza bumve ko ibyo babwirwa byaba ari byiza byanabafasha kuva aho bari bakagera heza harushijeho".

Yongeraho ko amadini yagira ibyo ahindura ku mibereho y’abaturage bikagaragarira kukuba hatumizwa ibiterane runaka by’ibwirizabutumwa hakaza benshi kandi wabahamagara ngo bigishwe ibindi ndetse n’imiganda rusange ukabona mbarwa.

Yagize ati"Amadini afite agaciro gakomeye ku buryo yafasha cyane mu guhindura ibitagenda neza cyane ko iyo ubabwiye bakumva kurusha uko abategetsi bababwira kuko nta gikorwa gitegurwa n’idini cyangwa itorero ngo abaturage babure kandi bakabwirwa bakumva none kuki bumva ariko ibindi ugasanga ari bake ,nkatwe tubikoze twongerewe ubumenyi mu mategeko twabasha kubigisha bikaba byagabanya abajya mu nkiko baregwa ibyaha runaka kuko ubutabera nyabwo butangwa n’Imana".

Umunyamategeko wa IMRO ,Muhimpundu Betina avuga ko abanyamadini bongerewe ubumenyi mu mategeko bafasha mu kurandura ibyaha ndetse n’abakora ibyaha bakagabanuka.

Yagize ati" Nibyo koko bahawe ubumenyi ku mategeko bafasha kurangiza ibibazo bigaragara mu butabera kubera ko abantu baba bazi amategeko nubwo hari igihe abagomba kuyashyira mu bikorwa bashobora gukora amakosa bakaba batatanga ubutabera bukwiye, akarengane ko kukarandura bisaba byinshi ariko nibura hakagabanuka ibibazo byose byabangamiye abaturage nubwo hari abantu babikora bagatanga ubutabera butari bwiza".

Ubusanzwe abaturage bakunda kuvuga ko bakoze ibyaha batazi amategeko ariko nta muntu wemerewe gukora ibyaha nkana,gusa hari bamwe babikora nkana bakaba bakangisha leta abaturage kubera ko barimo gukora ibintu ku giti cyabo bikitirirwa leta.

Niyibizi Zackarie avugako hari abashinzwe umutekano bakorera abaturage urugomo bakafata niyo baba batari mu makosa bagakururwa hasi ndetse bagakubitwa ,ariko nanone ugasanga hari nabirengagiza amategeko bagaca mu nzira zo hafi zidatanga ubutabera.

Gusa hagiye hagaragara bamwe mu bakora amakosa ariko ntibayabazwe ,ariko barabwirwa ko mu gihe cyose warenganyijwe ushobora kwaka ubutabera nubwo akenshi hari abarenganywa ntibabe barega ababa babakoreye ibyo bikorwa kuko akenshi baba bavuga ko uwo barega ariwe baregera bakabireka kugira ngo badasigara bakorerwa iterabwoba ubwabo.

Umuyobozi w’imiyoborere myiza Kicukiro ndetse n’Umukozi wa Minisiteri y’ubutabera uzwi mu gufasha abaturage mu mategeko
Imam w’idini rya Islam mu karere ka Nyarugenge ,Sheikh Nsengiyumva Suleyman

AKIMANA Jean de Dieu @ Kicukiro