Kera kabaye ICK igiye gutanga impamyabumenyi zitegerejwe hafi imyaka 2

Yanditswe na SAFARI Jean Bosco Kuwa 11/11/2017, Saa 13:13:41 Yasuwe inshuro 1305

Nyuma y’igihe kigera hafi ku myaka 2 abize muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi baraheze mu gihirahiro kubera kuyoberwa igihe bazahererwa impamyabumenyi zabo ,ubu noneho agatima kasubiye mu gitereko nyuma yo kumenya itariki ya vuba y’ibi birori bamaze igihe barota.

Mu bihe bitandukanye abagombaga kurangiza muri iyi Kaminuza mu mwaka ushize wa 2016 bagiye bumvikana bijujutira ko yabahejeje mu gihirahiro ku birebana n’igihe bagombaga guhererwaho impamyabumenyi bari bamaze imyaka ine yose bakorera ,ari nako kandi badahwema kurondora ingaruka byagize ku iterambere ryabo .

Umwe muri abo umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 26 utarashatse ko dutangaza amazina ye wize mu ishami ry’icungamutungo uturuka mu Murenge wa Byimana wo Mu Karere ka Ruhango Gahana imbibe n’aka Muhanga iyi Kaminuza iherereyemo ,yabwiye rwandadailynews ko nyuma y’imvune z’urugendo rimwe na rimwe yakoraga n’amaguru aza kwiga yakabaye yararangije umwaka ushize ariko Kaminuza igakomeza kubaheza mu rujijo .

Ati “Benshi mu bo twatangiriye rimwe bize mu zindi kaminuza bararangije babonye n’akazi ariko ngewe hari n’igihe nicuzaga impamvu ntayashoye mu bucuruzi.”

Undi musore wize mu ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho nawe yavuze ko byamugize ho ingaruka kimwe na bagenzi be cyane cyane mu gusaba akazi ngo kuko gutanga To Whom (impapuro zerekana ko warangije ariko utegereje impamyabumenyi) ntacyo biba bivuze imbere y’umukoresha cyangwa aho wasaba kwimenyereza umwuga .

Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa cumi Ugushyingo 2017 itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo muri iyi Kaminuza Padiri Dogiteri Fideli Dushimimana rimenyesha abarangije amasomo mu mwaka wa 2015-2016 ko bazahabwa impamyabumenyi zabo kuwa 23 Ugushyingo 2017 ndetse rinabakangurira kwireba ko bari ku rutonde rw’abujuje ibisabwa.

Iyi ni inkuru y’umvikanye nk’iziye igihe mu matwi y’aba banyeshuri ndetse inatuma basubiza agatima impembero nubwo nabwo batashize amacyenga kuko n’ubundi uyu muhango waruteganyijwe kuwa 19 z’uku kwezi k’Ugushyingo ariko ntube ku mpamvu byavuzwe ko zifitanye isano n’inama nkuru ishinzwe amashuri makuru naza Kaminuza.

Kaminuza Gatolika ya Kabgayi yatangiye mu mwaka w’2002 nka Kaminuza ije gutanga uburezi bufite ireme no kunganira abatuye mu gace iherereye mo igiye gutanga impamyabumenyi ku nshuro yayo ya 6.


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

    Hakizimana j bosco   |   ku wa 12/11/2017, Saa 14:26

    muraho , bamwe ntitwaritugitekereza ibyimpamyabumenyi twakoreye kuko twari twarumiwepeeeee? cyakoze bibaye uko byavuzwe byaba aribyiza kuko byari bibabaje . gusa byaba byiza badusobanuriye Ku mpamyabushobozi bazajya batanga mumyaka ibiri izarizo kuko nanone kurinjye ndumva yabari micye cyereka niba bazajya batanga A1 naho license ikaba imyaka 3 .murakoze

Tanga igitekerezo

-->