Kera kabaye hahishuwe icyafashije abagizi ba nabi kugaba ibitero i Nyaruguru

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 16/07/2018, Saa 08:01:53 Yasuwe inshuro 891

Umuyobozi mushya w’ingabo mu karere ka Nyaruguru Lt Col Nyirihirwe Emmanuel aganira n’abitabiriye isangano ry’intore zatojwe zose mu Karere ka Nyaruguru, ziganjemo abayobozi bo munzego z’ibanze yababwiye intwaro abagabye igitero i Nyabimata bakoresheje ngo bagere ku mugambi wabo.

Lt Col yavuze byinshi ariko cyane cyane akumvikanisha ko abaturage bafite uruhare mu byabaye kuko bahishira abo bagizi ba nabi ndetse ngo nti banatange n’amakuru.

Aha ni naho yahereye yibaza impamvu abaturage bakora ibi, kandi nyamara Leta y’ u Rwanda ikora ibishoboka byose ngo ubuzima bwabo burusheho kuba bwiza.

Yagize ati:” Ni iki gituma abaturage tuvuza, tukubakira amazu meza nanjye ntafite, tugaburira bashonje, duhandura, bagera aho bafasha abantu nk’abariya, b’inyangabirama, barwaye amavunja, badafite ikiza na kimwe bifuriza igihugu? “

Uyu muyobozi akomeza avuga ko atumva igitera abaturage guhisha imbunda z’umwanzi, no kumuyobora kugeza ku cyumba cy’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge araramo.

Ati:” Ni iki Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda itabakoreye?”

Lt Col Nyirihirwe Emmanuel yagaraje amwe mu magambo afatwa nk’intwaro abagabye igitero i Nyabimata bakoresheje kugirango bagere ku mugambi wabo mu bisha.

Ayo ni nko kubwira abaturage ko bazabakuriraho ingoyi ya Mituweli, kuza bashaka urubyiruko bajya guha akazi ngo bakabahemba mu madorali, n’ibindi.....

Ati:” utuntu tw’amavunja n’ibirenge bitambitse ngo turashaka kujya kuguha akazi uhembwe mu madorari? Maze mugashiduka, bakabajyana kubakoresha uburetwa, ibyo byose mukemera? Mugerageze mubirwaye.”

Lt Col Nyirihirwe Emmanuel yanavuze ko aba bagabye igitero i Nyabimata banakoresheje inyandiko banyanyagizaga mu buturage (Tracte) maze abasaba gukorera hamwe bagahanahana amakuru kuko n’ubwo ingabo zihari zihagije zitazahagarara kuri buri giti.

Bamwe mu baturage baganiriye n’umunyamakuru wa www.rwandadailynews.com bavuga ko bafite ingamba zo gukorerea mu masibo bikazabafasha guhanahana amakuru.

Mu ijoro ryo kuwa 19 kamena 2018, nibwo abantu bataramenyekana bitwaje intwaro bagabye igitero i Nyabimata, bica barashe abantu 2 bakomeretsa 6 barimo n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata Nsengiyumva Vincent, batwika n’imodoka ye na moto y’umuturage.

Mbere yaho ku itariki 10 Kamena 2018 amabandi yitwaje intwaro gakondo hamwe n’imbunda yateye abaturage bo mu Murenge wa Ngera, arabakomeretsa babatwara n’imitungo irimo n’amafaranga, Televiziyo,inkweto, n’ibindi.

Taliki ya 1 Nyakanga kandi nabwo mu mudugudu Cyunuzi,Akagari ka Ruhinga nabwo abantu nitwaye intwaro basahuye imyenda, ihene n’intama 12 mu ngo 14.

Kuri ubu ingabo, Polisi, n’ubuyobozi bw’akarere barizeza abaturage ko umutekano uhari.

Rukundo Emmanuel/RDN Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->