Kenya: Ubwoba ni bwose ko hashobora kuvuka imvururu mu matora

Yanditswe na Kuwa 7/08/2017, Saa 08:35:06 Yasuwe inshuro 323

Mu gihe kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Kanama 2017 mu gihugu cya Kenya hateganyijwe amatora y’umukuru w’igihugu, ubwoba n’impungenge ni zose kuko hashobora kuba ibikorwa by’ubushyamirane.

Izi mpungenge zikaba zishingiye ku mwuka uri mu barwanyashya rya Perezida Uhuru Kenyatta n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashyigikiye Raila Odinga.

Miliyoni 19,6 by’abanyakenya biteguye gutora umukuru w’igihugu, abayobozi b’intara, abadepite n’abasenateri, abayobozi b’inzego z’ibanze n’abahagarariye inzego z’abagore ngo barasaba ko aya matora bayasohokamo amahoro.

Imyaka 10 irashize kuva 2007 habaye ubushyamirane bukomeye bwaguyemo umubare munini bw’abaturage.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bayobowe na Raila Odinga bakomeje gusakuza ko amatora yagiye arangwamo n’ubujura bw’amajwi haba mu kongera gutorwa kwa Perezida Mwai Kibaki. Ibyo byatumye abaturage 1100 bagwa mu mvururu, abandi basaga ibihumbi 600 bahunga igihugu.

Uhuru Kenyatta wo mu ba Kikuyu na Raila Odinga wo mu ba Luwo ngo umwuka w’amatora hagati yayo moko watangiye gufata indi sura, akaba ari yo mpamvu mu bice by’icyaro bongereye umubare cyane w’abapolisi ngo babe bakumira ubushyamirane bwavuka.

Kuri uyu wa kabiri kuva saa 06:00 abaturage baraba batangiye gutora , mu gihe bashyizeho ibyuma by’itora birenga ibihumbi 41.

Kugeza ubu hari abaturage batangarije BBC ko bazinze utwabo bava muri kenya ngo bakazagaruka amatora yararangiye, yewe na perezida yararahiye.

Twababwira ko muri aya matora abakandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu bahanganye ni Uhuru Kenyatta wari Perezida na Raila Odinga uri mu batavuga rumwe n’ubutetsi.

Ubuyobozi buriho muri Kenya burasabwa kugenzura umutekano bikomeye amatora bakayasohokamo amahoro, kuko ubushyamirane bwabaye mu 2013 bakurikiwe no guhamagazwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC kuri Uhuru Kenyatta na Vice Perezida we William Ruto ngo bahatwe ibibazo ku bwicanyi bwakurikiye amatora.

Ni inkuru dukesha Jeune-afrique yahinduwe na Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->