Kenya : Hamenyekanye igihe cyo gusubirishamo amatora y’umukuru w’igihugu

Yanditswe na Kuwa 5/09/2017, Saa 16:47:39 Yasuwe inshuro 155

Nyuma y’uko mu gihugu cya Kenya habaye amatora y’umukuru w’igihugu, amahanga akemeza ubuziranenge bw’amatora intsinzi ikegukanwa na Perezida Uhuru Kenyatta, na nyuma ndetse yo gutesha agaciro ayo matora urukiko rw’ikireranga muri Kenya rwemeje ko gusubiramo amatora bizakorwa tariki ya 17 Ukwakira 2017.

Icyemezo ntakuka cy’urukiko rw’ikirenga muri Kenya cyasabaga ko mu gihe amatora ateshejwe agaciro, amatora agomba gusubirishwamo mu minsi 60. Icyakoze abakandida bakaba bari batangiye kureshya ababashigikira muri tumwe mu turere tugize igihugu.

Gusa igikomeje guteza impaka n’urwikekwe n’akanama gashinzwe amatora muri Kenya kataseshwe nyamara karanenzwe mu mikorere yako ndetse no gutinda mu kugaragaza ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu.

Ibi bikaba byarabaye n’impamvu nyamukuru yatumye urukiko rw’ikirenga runenga kandi rugahakana ibyavuye mu matora kuko bigaragaza amatora ahonyora amategeko.

Akanama gashinzwe amatora mu gihugu cya Kenya bakaba bari batangarije abaturage ba Kenya kwihangana bagategereza icyemezo cyuzuye gikubiyemo ibyo banenga akanama k’amatora bizashyirwa ahagaragara ku itariki ya 22 Nzeli uyu mwaka.

Urukiko rw’ikirenga muri Kenya rwatangaje ko rutegetse kandi ruhaye uburenganzira bwo gushaka ikintu cyose cyatuma habaho imikorere myiza mu gutegura amatora ndetse bagakorera hamwe, amatora akazaba mu bwisanzure, mu mucyo, mu bwubahane ndetse no mu mahoro.

Hari andi makuru makuru avuga ko Odinga yamaganye itariki yemejwe ku mpamvu yuko atizeye imigendekere yayo.

Ni inkuru dukesha Jeune afrique

Gildas Magera

 


      

Tanga igitekerezo

-->