Kayonza : Umukire yimye umudugudu amazi ayayobora mu Ifamu ye

Yanditswe na Kuwa 14/07/2017, Saa 08:47:22 Yasuwe inshuro 245

Bamwe mu baturage b’akagari ka Buhabwa mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza baravuga ko bafungiwe amazi n’uwo bita umukire uzwi nka Siriro wayobereje umuyoboro bari basanzwe bavomeraho mu ifamu y’inka ze, none ubu ngo kubona amazi bikaba birimo kubasaba gukora urugendo rw’ibirometero birenga 8.

Muri ako gace hari umuvomyi wifashisha moto avana amazi ku ntera y’ibirometero bikabakaba mu icyenda. Iyo ahagejeje amazi yakirwa nka mesiya n’abaturage bo mu kagari ka Buhabwa mu murenge wa Murundi ho mu karere ka Kayonza, nyamara abatuye aha bavuga ko bari basanzwe bafite amazi ku ivomo rusange bavomeraga amafaranga 20ku ijerekani, bo bavuga ko kuba aya mazi atakibageraho ari uko yayoberejwe mu rwuri rw’uwitwa Sirilo ngo ajye kuhira inka ze.

Kuba aho barimo gukura amazi ari ku ntera ndende atari buri wese wahigerera, ndetse n’igiciro cy’aya mazi ku bayagurisha ntikigonderwe na buri wese dore ko hari n’ubwo ijerekani igera ku mafaranga 500 nibyo bituma abatari bake batajya kure y’aya mavomo bategereje amanywa n’ijoro biteze ko isaha n’isaha amazi ashobora gutungarana akaza.

Iki ni ikibazo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Murundi bwemeza ko gihari, gusa imvano yacyo ntibuyivugaho rumwe n’abaturage kuko umunyamabanga nshingwabikorwa wawo MURANGIRA Saveri we yabwiye TV na Radio one ko iki kibazo cyaturutse kuri pompe izamura aya mazi yagize ikibazo ntaho bihuriye no kuba sirilo arimo gushyiraho umuyoboro ujyana amazi mu rwuri rwe.

Aya mazi ubusanzwe aturuka mu murenge wa Gahini ahitwa Nyabombe iyo yabonetse agera mu midugudu itatu muri itandatu igize akagari ka Buhabwa, n’amazi ubuyobozi bw’umurenge wa Murundi bwemeza ko akiri make gusa ngo hari umushinga wo gutunganya n’undi muyoboro uzava ahitwa Karuruma mu kagari ka Karambi k’uyu murenge wa Murundi bizera ko nabyo hari icyo bizafasha mu gukemura ikibazo cy’amazi kigikomereye abatuye uyu murenge.

Photo: Internet


      

Tanga igitekerezo

-->