Kayonza: Ku myaka ye 13 akora ibishushanyo mbonera by’amazu

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 18/09/2017, Saa 11:13:27 Yasuwe inshuro 1351

Nyuma y’igihe gito gishize hamenyekanye umwana witwa Gisa Gakwisi umaze kwamamara kubera igihangano yakoze mu ibumba kigaragaza isura ya Kigali Convention Center na Radisson Blue ndetse n’ibice biyikikije,kuri ubu mu Karere ka Kayonza hagaragaye undi mwana witwa Alphonse ukora ibishuhanyo(plan) by’amazu atandukanye ku buryo ababibonye bose batangazwa n’impano uyu mwana afite.

Alphonse w’imyaka 13 yiga mu mwaka wa Gatanu mu Ishuri ribanza rya Mukarange protestant i Mukarange, umuryango we ukaba utuye mu Mudugudu wa Kanyemera, Akagali ka Bwiza , mu Murenge wa Mukarange.

Impano y’uyu mwana itangarirwa n’umuhisi n’umugenzi bitewe n’ubuhanga agaragaza mu kwigana.

Nsabimana Alphonse yatangarije ijamboryumwana.com ko yakuranye iyi mpano yo gushushanya no gushaka kumenya ibintu byinshi.

Yagize ati “Impano yo gushushanya natangiye kuyigaragaza nkiri muto cyane. Ndi umwana nagiraga amatsiko menshi, nkunda kumenya no kubaza kuri buri kintu. Rimwe na rimwe iyo nagiye mu mu mujyi wa Kayonza ndaza nkakora ibyo nabonye cyane cyane amazu y’abakire nkayigana nifashishije ibikenyeri.”

Yakomeje avuga ko yifuza ko yafashwa kuzamura impano ye kuko azi gukora ibishushanyo by’amazu atandukanye bigakundwa na benshi ku buryo harimo n’ababigura kubera ukuntu baba babikunze, yavuze ko iyo abonye umugurira igihangano kimwe akimuhera ibihumbi 10 000 ariko ngo abenshi baba bashaka kumuha amafaranga make 1000, 2000….. n’ubwo bimuvuna kuko inzu imwe ashobora kuyikora mu gihe cy’iminsi itatu, uyu mwana yavuze ko atayitanga ku mafaranga make kuko yaba atesheje agaciro impano afite.

Uyu mwana yavuze ko ibi abikora avuye ku ishuri akaba abikora mu rwego rwo gushaka ibikoresho by’ishuri kuko umuryango we ukennye, yongeye gusaba ababona ibihangano bye ko bamuba hafi bakamufasha kubiteza imbere bikazamufasha gutegura ejo he hazaza kuko yiyumvamo iyi mpano.

Kunzu ye ashyiraho antene za Azam tv kuko ari wo muy

Ku mazu akora ashyiraho antene za Azam tv

Ibihangano by'uyu mwana abantu barabitangarira kuko ubona bikoranye ubuhanga

Ibihangano by’uyu mwana abantu barabitangarira kuko ubona bikoranye ubuhanga

Gisa Gakwisi undi mwana wagaragaje ubuhanga agakora convention mu ibumba

Gisa Gakwisi undi mwana wagaragaje ubuhanga agakora convention mu ibumba

Igihangano cya Gakwisi

Igihangano cya Gakwisi