Kayonza: ishuri TVET Sainte Therese riranengwa kugira umwanda n’abakobwa bifata nk’indaya

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 15/02/2018, Saa 22:00:19 Yasuwe inshuro 1777

Amakuru dukesha KT radio aravuga ko abakozi ba minisiteri y’uburezi banenze cyane ishuri ry’imyuga ryitiriwe Mutagatifu Therese kubera umwanda uharangwa ndetse n’imyitwarire y’abakobwa bahiga bagerereranyije nkiy’indaya.

Minisiteri y’uburezi imaze iminsi mu gikorwa cyo gusura ibigo bitandukanye muri gahunda yo kunoza ireme ry’uburezi, aho kuri uyu munsi hari hatahiwe ikigo cyitiriwe mutagatifu Therese giherereye mu karere ka Kayonza gusa bakihagera batunguwe n’umwanda ukabije guhera mu bigaburirwa abana, aho bisukurira aho barara ndetse n’aho bigira.

Ikindi cyatunguye abo bakozi ba minisiteri y’uburezi, ni imyifatire y’abakobwa biga muri icyo kigo aho bavuze ko imyambarire n’imyifatire yabo idatandukanye niy’indaya dore ko abenshi usanga biyambariye utujipo twimpenure.

Si imyifatire y’abanyeshuri gusa yatunguye intumwa za MINEDUC, ahubwo banatunguwe n’imyifatire y’umuyobozi w’iri shuri, wamenye ko ikigo abereye umyobozi kiri busurwe, aho gutegereza abashyitsi akabahunga agasigira inshingano umwungirije.

ifunguro iyo rihiye ryaruzwa igitiyo

Photos: Kigali Today


      

Tanga igitekerezo

-->