Kayonza:Abanyarwanda baba muri Denmark bishyuriye mituweli abantu 1000 (Amafoto)

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 20/10/2017, Saa 12:03:59 Yasuwe inshuro 1042

Abanyarwanda batuye muri Denamark bakusanyije amafaranga asaga miliyoni 3 z’amanyarwanda , bagurira abatishoboye 1000 bo mu karere ka Kayonza mituweli.

Christina Kananura uhagarariye Aba banayrwanda avuga ko iki gikorwa cyakozwe hagamije gufasha abafite ubushobozi buke nabo bakabona amahirwe yo kwivuza bityo bikabasha kwiteza imbere.

Ati:" Twatekereje ibintu byinshi ariko twasanze ari ngombwa ko twahera kuri mituweli kuko iyo abantu bafite ubuzima aribwo barushaho kwiteza imbere kuko baba bafite ubuzima bwiza. Dushimira kandi Perezida Kagame waduhesheje agaciro aho tuba mu mahanga."

Abafashijwe nabo bavuga ko ubu bufasha bagiye kububyaza umusaruro maze bakiteza imbere nabo bakazavamo abafasha abandi.

Jack Tutuba umukozi ushinzwe Abanyarwanda baba mu mahanga yashimye iki gikorwa kuko ari ugushyira mu bikorwa inama za Perezida Kagame udahwema kubwira abanyarwanda baba mu mahanga ko bagomba kuba aba mbere mu kubaka urwababyaye.

Reba amafoto

Akanyamuneza ni kose ku baturage bashyikirijwe Mituweli
Christina Kananura uhagarariye Abanyarwanda baba muri Denmark ashima imiyoborere myiza y’u Rwanda

Jack Tutuba hamwe n’umuhuzabikorwa wa RCA ku rwego rw’isi

Abaturage bacinya akadiho kubera akanyamuneza

      

Tanga igitekerezo

-->