Karongi:Minisitiri Mukeshimana arasaba ababyeyi guhashya imirire mibi mu bana

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 27/10/2017, Saa 07:18:57 Yasuwe inshuro 1829

Ubwo umunsi mpuzamahanga w’ibiribwa ku isi wizihizwaga mu Rwanda, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine, yasabye ababyeyi bo mu karere ka Karongi guhashya imirire mibi ikunze kugaragara cyane cyane mu bana.

Kuwa 26 Ukwakira mu Rwanda hizihijwe umunsi w’ibiribwa ku isi,ibirori bikaba byabereye mu murenge wa Rubengera,akarere ka Karongi, intara y’Uburengerazuba.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no gutera ibishyimbo mu materasi,hanerekanwa uburyo bifashisha mu kuhira ibihingwa.

Minisitiri afatanya n’abaturage gutera ibishyimbo

Mu ijambo rye,Minisitiri Mukeshimana Gerardine, yasabye ababyeyi guhashya imirire mibi mu bana babo, aho yagize ati” Buri mubyeyi uri ahangaha ikintu cya mbere yajyana, ni uguhashya imirire mibi mu bana.Aha ngaha mu karere kanyu ka Karongi imibare iracyari hejuru,n’abana twahaga ibiryo wabibonaga,nk’ababyeyi mugerageze ibyo twabonye ntago bigoye cyane,muhinze neza nk’uko mwabibye mwabishobora hanyuma mugahashya imirire mibi ari iy’ingo, ababyeyi,abagabo ,abagore ariko cyane cyane abana”.

Ni mugihe bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Rubengera,bagaragaje ko batabasha kubonera indyo yuzuye abana babo bitewe n’ibura ry’imirimo, Minisitiri Mukeshimana abagira inama yo kubika duke baba babonye kuko tubafasha mu minsi iri imbere.

Abaturage bamurikiye Minisitiri Mukeshimana n’abandi bashyitsi ibyo beza mu mirima yabo,harimo ibitunguru n’ibitoki.

Muri uyu muhango ,imiryango 18 yagabiwe inka, hanagaburirwa abana ifunguro ryuzuye.

Insanganyamtsiko y’uyu mwaka ni "Gushora imari mu kwihaza mu biribwa, ni iterambere ry’icyaro."

Ingabo z’u Rwanda mu gikorwa cyo kugaburira abana indyo yuzuye
Abana bagaburiwe indyo yuzuye
Ingabo z’igihugu zifatanyije n’abaturage gushyira ifumbire mu bishyimbo

      

Tanga igitekerezo

-->