Karongi:Imana y’Abagore, Igiti gitanga urubyaro ku bagore cyatemwe

Yanditswe na Kuwa 24/07/2017, Saa 08:57:13 Yasuwe inshuro 267

Igiti ubusanzwe gifatwa nk’ikimenyetso gikomeye cy’amateka ku batuye Umurenge wa Rubengera, akarere ka Karongi cyahawe izina “Imana y’abagore” ryaturutse ku kuba umugore wese wabaga kubyarira mu rugo byananiranye yarakigeraga munsi agahita abyara , magingo aya biravugwa ko cyatemwe.

Amakuru agera kuri rwandadailynews.com avuga ko iki giti cyatemwe mu rwego rwo gukora umuhanda Karongi-Rutsiro-Rubavu, kikaba cyavanwe mu nzira kugira ngo umuhanda uhasanzwe wongerwe.

Ibi bibaye mu gihe abaturage baturiye iki giti bagiye bagaragaza kenshi ko iki giti kibafatiye runini bityo bagasab ko ntawagikuraho kuko ngo bibaye byagira ingaruka mbi ku bahatuye.

Nzaramba Jean ati “Bakakiretse kuko kibumbatiye amateka ku banyakarongi, urabona ko kiri ku nzira igana ku kigo nderabuzima, ariko n’iyo umugore kubyarira mu rugo byangaga, bagafata gahunda yo kumujyana kwa muganga ntiyarengaga hano atabyaye.”

Kuba Abanya Karongi batishimiye itemwa ry’iki giti ahanini bishingiye ku miziro n’imiziririzo byaranze Abanyarwanda bo hambere, aho bizeraga ko kunyuranya n’iyo mihango bishobora kubakururira ibyago.

Mulindwa Augustin@rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->