Karongi:Bategetswe guhuza ubutaka bagahinga ibitunguru none babiburiye isoko

Yanditswe na MUKUNDENTE Jean Bernard Kuwa 30/10/2017, Saa 09:35:26 Yasuwe inshuro 980

Abaturage bo mu Karere ka Karongi bahurije hamwe ubutaka bagahinga Ibitunguru nk’igihingwa bategetswe, baravuga ko babuze isoko ry’umusaruro wabo.

Hirya no hino mu Rwanda buri karere n’umurenge bafite ibihingwa bagomba guhinga.

Mu murenge wa Rubengera ho bahinga ibitunguru bakabisimburanya n’ibishyimbo.

Abaturage bavuga ko babuze isoko ry’umusaruro wabo kuko ibitunguru byerera rimwe bakabura abaguzi babyo.

Bamwe mu bo twaganiriye bagira bati:"Imbogamizi duhura nayo,ni iyo guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa kimwe. Nk’ubuduhinga ibitunguru, twagera ku isoko rikazamba ugasanga ibiciro byaguye,amafaranga abantu bashoyemo rimwe na rimwe ntagaruke.“

Basaba ko muri ubu buryo bwo guhuriza hamwe ubutaka,batajya bategekwa guhingwa igihingwa kimwe kuri bose.

”Twasabaga ko bamwe baba bafite ibyo bari guhinga,abandi bahinga ibindi ariko ntiduhinge igihingwa kimwe,kugira ngo bamwe bazagurire abandi.Nk’ubu batwemereye guhinga ibigori,nk’ibigori bivomereye bigira amafaranga, abandi bagahinga intoryi,bityo byatuma amafaranga aboneka.”

Kuri iki kibazo ,Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine,asanga igisubizo ari ukuyoboka za koperative kuko ngo ari bwo byakoroha gushaka amasoko.

Minisitiri Mukeshimana ati:”Ikintu cyitwa koperative iyo gikozwe neza gikemura ibibazo byinshi cyane,bigishwa uburyo bwo gushaka amasoko,bagira imyumvire izamutse,nk’ubungubu bambwiraga y’uko bacuruza ahangaha i Kigali,iyo ari koperative ifite imbaraga ntago bashobora guhura n’ikibazo cyo kubura isoko,aha biba bihari wenda i Bugesera nta bihari, uburyo bwo gushaka amasoko biterwa n’ubujijuke koperative ziba zifite ntabwo wavuga ko ari ikibazo kiba gikomeye cyane.”

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Gerardine Mukeshimana

Gahunda yo guhuza ubutaka yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 14 Nzeli 2007 mu rwego rwo kugera ku ntego z’icyerecyezo 2020, itangira gushyirwa mu bikorwa mu gihembwe cy’ihinga cya 2008 A (Nzeli 2007) ishingiye ku nkingi zirimo guhuza ubutaka bugahingwaho igihingwa kimwe cyatoranyijwe kandi kiberanye n’Akarere, kugeza inyongeramusaruro za ngombwa (imbuto nziza z’indobanure n’ifumbire mvaruganda) ku bahinzi, kwegereza abahinzi serivisi z’iyamamazabuhinzi, guteza imbere gahunda yo kuhira no gukoresha imashini mu buhinzi, gufata neza no kongerera agaciro umusaruro.

Gahunda y’imbaturabukungu mu by’ubuhinzi ya 2007 yasabye abahinzi mu Rwanda guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kimwe ahagenwe ngo byongere umusaruro wabo. Ni gahunda itarahise yakirwa kuko abantu bari bamenyereye buri wese kwimenyera ahe akahahinga uko ashaka. Nubwo ivugwaho kuba yarazamuye umusaruro , abahinzi baracyagaragaza imbogamizi zirimo izo kubura isoko,bamwe kubuzwa guhinga ibihingwa ngandurarugo,[ibyo bakavuga ko bibateza inzara] n’ibindi.

Mukundente J Bernard
Twitter//jmukundente


      

Tanga igitekerezo

-->