Karongi: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barifuza ko ababo bishwe bahabwa ubutabera

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 27/04/2019, Saa 22:51:11 Yasuwe inshuro 267

Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Bwishyura, mu karere ka Karongi barifuza ko hashakishwa imyirondoro y’ababiciye ababo, cyane cyane abari bahungiye mu Ishuri rya Nyamishaba, bakaryozwa ibyo bakoze.

Ibi babisabye mu buhamya batanze ubwo Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, IPRC KARONGI ryibukaga ku nshuro ya 25 abakozi n’abanyeshuri b’icyahoze ari ETO KIBUYE, ari yo IPRC KARONGI y’ubu, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

HABYARIMANA Pierre Celestin, warokotse Jenoside yakowe Abatutsi, yavuze ko abanyeshuri bari baravuye i Byumba bafatanyije n’interahamwe gutsemba abatutsi.

Yagize ati: “Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Ishuri rya Nyamishaba, ryigishaga iby’amashyamba n’ubuvuzi bw’amatungo, habagamo abanyeshuri bitwaga aba ‘deplaces de guerre’ bari baravuye i Byumba kuva inkotanyi zatera muri Perefegitura ya Byumba mu 1990. Aba banyeshuri ntibatahaga mu biruhuko ku bw’umutekano muke wabaga mu gace k’iwabo muri icyo gihe. Rero bari baramaze kumenyera aka gace baramenyanye n’interahamwe z’ino aha ndetse bazifasha gukora Jenoside.”

Pierre Celestin yakomeje avuga ko kugeza ubu bababajwe no kuba nta makuru bafite kuri abo banyeshuri bafashije interahamwe gutsemba Abatutsi.
Agira ati “Twagerageje kubaza amakuru muri gacaca turayabura kuko nta mazina yabo twari tuzi. Ariko bakurikije imyirondoro yabo muri icyo gihe, bakora ubushakashatsi bagakurikirana kugira ngo haboneke imyirondoro y’abigaga, basigaraga ino aha bakuriranwe.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi yavuze ko bagiye gushaka ibimenyetso kugira ngo haboneke ubutabera. Ati: “Igihugu cyacu kigendera ku mategeko. Buri muntu wese ushaka ubutabera asabwa ibimenyetso. Bisaba rero ubushishozi no gushaka ibimenyetso bifatika kuko n’abo banyeshuri atari ko bose bakoze Jenoside.”

Dr. NSABIMANA Ernest, Umuyobozi Mukuru wa IPRC KARONGI, ari na yo isigaye yigishiriza mu ishuri rya Nyamishaba, we yavuze ko bagiye kubikurikirana bakareba mu bubiko, bagakorana n’inzego zishinzwe iperereza ndetse n’abantu bagatanga amakuru kugira ngo hamenyekane abo banyeshuri babaga mu Ishuri rya Nyamishaba.

Abacitse ku icumu rya Jenoside kandi bavuze ko hakiri ikibazo cy’imanza za gacaca nyinshi zitararangira ndetse n’abemeye ibyaba bagafungurwa ntibashaka gutanga amakuru ngo imibiri yose iboneke ishyingurwe mu cyubahiro. Bavuga ko kugeza ubu hari imanza za gacaca zitararangira ku buryo hari aho usanga hakiri imanza zigera kuri 380 mu kagari kamwe.

Muri uyu muhango wabimburiwe no kunamira no gushyira indabo ku rwibutso rwa Nyamishaba ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 3400, IPRC KARONGI yaremeye, inka ebyiri zihaka, abacitse ku icumu babiri batishoboye bo mu murenge wa Bwishyura. Yanerekanye kandi n’Ikimenyetso cy’Urwibutso (Monument) cyubatswe mu rwego rwo gukomeza kwibuka no guha icyubahiro abanyeshuri n’abakozi b’icyahoze ari ETO KIBUYE bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abafite ababo baruhukiye mu rwibutso rwa Nyamishaba
Abayobozi bakuru ba IPRC Krongi bunamiye abakozi n’Abanyeshuri b’icyahoze ari ETO Kibuye
Bashyize indabo ku kimenyetso cy’urwibutso