Karongi:Abanyekongo bari bamaze imyaka isaga 20 barahungiye mu Rwanda batashye nta nteguza

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 20/02/2018, Saa 16:02:53 Yasuwe inshuro 2608

Impunzi z’Abanyekongo zari zaratangarije Leta y’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi (UNHCR) ko hatagize igikorwa ngo zongererwe amafaranga yo kuzitunga yagabanyijwe ku buryo bugaragara ko ngo zizatahuka zikajya kuzira urundi aho kwicwa n’inzara.

Mu gitondo cya kare cyane kuri uyu wa kabiri, impunzi zazinze utwazo zirakambura mu kivunge zivuga ko zerekeje i ya Congo Kinshasa iwabo.

Umwe mu begereye inkambi ya Kiziba iherereye mu karere ka Karongi yatangarije itangazamakuru ko ngo guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri impunzi aribwo zatangiye gutaha.

Umuseke wanditse ibi uvuga ko bari basanzwe bahunguka urusorongo ariko ngo uyu munsi bari kugenda ari ikivunge, abana, abasore, abagabo, abagore n’abakuze… bose ngo bazinze bagenda.

Uyu muturage avuga ko hari bamwe bari kubitsa ibintu byabo mu baturanyi kugira ngo bazagaruke babitware.

Avuga ko akurikije uko abona ibintu asanga ejo ku wa Gatatu bashobora kuzaba bashize mu nkambi.

Umwe mu banyamakuru yavuganye n’umwe mu mpunzi amubwira ko hari igisa n’imyigaragambyo rusange y’impunzi zazinze ibyazo zerekeze aho UNHCR ifite ikicaro zijya gusaba ko babareka bagatahuka cyangwa ngo bakabajyana ahandi hatari Kiziba bari bamaze imyaka isaga 20, kuko ngo bafashwe nabi.

Rwahama Jean Claude Umuyobozi mukuru muri Minisiteri ishinzwe impunzi n’imicungire y’ibiza, yatangaje ko gutahuka kw’impunzi ari uburenganzira bwazo, gusa ngo barifuza ko bikorwa mu mutuzo kugira ngo hatagira uhutazwa.


      

Tanga igitekerezo

-->