Kampani"Infinity B Agency" ntikozwa ibyo gusubiza amafaranga abayishyuye akayabo bayisaba akazi

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 3/10/2017, Saa 16:37:21 Yasuwe inshuro 1379

Mu gihe bitarenze itariki 30 Nzeli 2017, kampani Infinity Business Agency yari yatangaje ko izaba yagaruje amafaranga ibihumbi 50 kuri buri wese wayishyuye ayisaba akazi ariko ntibikorwe kuko hari ibyo batumvikanye mu mikorere, ubuyobozi bw’iyi kampani buravuga ko ibyo gusubizwa amafaranga bitazabaho kuko nta mafaranga yaboneka.

Ubusanzwe kampani infinity Business Agency Ltd ihagarariwe na Munyaneza Michae,l bivugwa ko yagiranye amasezerano n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority) yo kuzajya ikusanya imisoro mu rwego rwo gufasha abaturage mu mirenge yo mu gihugu hose, ari nacyo cyatumye ishaka abakozi mu barangije kwiga amashuri yisumbuye bo kuyifasha, ariko bakabanza kwishyura ibihumbi 50 adasubizwa.

Mu kiganiro Munyaneza Michael yagiranye na rwandadailynews.com ku murongo wa telephone,mu ijwi wumvaga risa n’irifite uburakari, yikomye aba bashakaga akazi kubera ko bamujyanye mu Itangazamakuru, ndetse abwira umunyamakuru ko nta kizere cyo gusubiza ayo mafaranga bene yo, bitewe n’uko nta mafaranga araboneka.

Yagize ati:”Umunyamakuru si umuvunyi… abo nishyuye narabishyuye ntishyuye nta mafaranga araboneka,ukore inkuru uko ubishaka.”

Nyamara nubwo avuga ibi,mu nkuru twabagejejeho mbere Munyaneza yari yavuze ko batangiye gusubiza ayo mafaranga bamwe, ndetse yizeza ko abandi bagomba kuyasubizwa bitarenze itariki 30 Nzeli 2017.

Iyi kampani Infinity Business Agency Ltd ngo yagombaga gukorana n’urubyiruko mu rwego rwo kubafasha kwihangira imirimo ku badafite imirimo yindi bakora. Icyaje guteza urujijo n’urwikekwe n’uburyo aba bakozi ba kompani basabwe kwishyura amafaranga ibihumbi 50 kuri konti iri muri Banki ya Kigali Bk ngo bahabwe akazi.

Bidateye kabiri ariko umunyamakuru wa Rwandadailynews.com yahuye na bamwe muri bo bagera ku 10 baganiriye bitwaje n’impapuro bagiye bandikira inzego ko zabarenganura.

Ni ikibazo kiri hose mu gihugu, ariko abo mu karere ka Huye bavuga ko basabye ubuyobozi bw’akarere kubarenganura ariko bubasubiza ko ntacyo bwakora kuri icyo kibazo mu gihe butazi icyo amasezerano hagati ya Rwanda Revenue Authority na Rwiyemezamirimo w’iyi kampani ukorera ku rwego rw’igihugu ari we Munyaneza.

Bakomeje urugendo rwo gushaka kurenganurwa begera polisi ariko ibagira inama yo gutanga ikirego mu nkiko bakarega rwiyemezamirimo icyaha cy’ ubwambuzi bushukana.

Mu gitabo cy’Amategeko ahana y’u Rwanda uwuhamwe n’icyaha cy’Ubwambuzi bushukana ahanishwa ngingo ya 318: ivuga ko kwambura ikintu cy’undi hakoreshejwe amayeri, umuntu wese abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy’undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y’ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Ni inkuru y’Ubwanditsi bwa Rwandadailynews.com