Kamonyi: kutabonera imbuto ya Soya ku gihe bigiye gutuma batesa umuhigo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 8/12/2018, Saa 09:02:26 Yasuwe inshuro 1039

Ubuyobozi bw’akare karere buravuga ko kuba batarabonye imbuto ya Soya ku gihe, bizatuma umuhihigo bari barihaye wo kuzayihingaho ushobora kutazeswa nk’uko byari byateganyijwe.

Ibi umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice aherutse kubitanganriza mu kiganiro n’abanyamakuru, akaba yarasubizaga ikibazo yari abajijwe n’umwe mu banyamakuru.

Yagize ati:"Twari dufite umuhigo wo guhinga soya kuri hegitari 700 zigahingwaho ibiro ibihumbi 34.874. Ariko ntabwo zahinzwe zose kuko hahinzwe hegitari 497,5 nazo nti zabasha kubona imbuto ihagije yo guteraho kuko habonetse ibiro 4810. Bigaragara ko ari ikibazo kitakemuka aka kanya kuko aho dukura imbuto ni mu kigo cya RAB, bityo iyi mbuto twabonye ntabwo ihagije."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bigoranye gutegereza umusaruro, ku ruhumbirajana rw’imbuto abaturage bagiye bishakisha mu masoko bitewe n’uko ziba zitujuje ubuziranenge. Gusa akavuga ko iri bura ry’imbuto ya Soya ritavuze ko Kamonyi izaba iya nyuma mu mihigo ya 2018-2019.

Umukozi ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Kamonyi, Mukiza Justin avuga ko hahinzwe ubuso bugera kuri 71%. Mugihe ubungana na 29% bwabuze imbuto.

Yagize ati " Twagombaga guhinga kuri hegitari 700 zigaterwaho imbuto ya soya ingana n’ibiro ibihumbi 34874, hahinzwe hegitari zingana na 497.5 ndetse ku mbuto yagombaga kuboneka, habonetse ingana n’ibiro ibihumbi 4810. Ni ukuvuga ko ubuso bwahinzwe bungana na 71% naho imbuto yabonetse ikaba ingana na 13,7% ndetse inahingwa kuri hegitari 120 bigaragara ko uyu muhigo tudashobora kuwesa ku kugera kiza."

Mu ntangiriro z’uyu mwaka abashinzwe gutanga imbuto mu kigo cya RAB bari bavuze ko ikibazo cy’imbuto bakivugutiye umuti, kuko ngo yari kuzatuburirwa mu Rwanda mu gihe mbere imbuto zatuburirwaga mu gihugu by’amahanga nka Zambia zikagera mu Rwanda zitinze.

Mu kwesa imihigo hakunze kugaragaramo ibibazo by’imihigo iba ihuriweho n’inzego zitandukanye, bitewe n’uko uruhande rumwe ruba rwaragiye biguru ntege maze uturere tukabigwamo akaba ari ntawo tunegwa mu ruhame.

Akarere ka Kamonyi mu mihigo iheruka ya 2017-2018, kari kaje ku mwanya wa 26 namanota 59.3%

Uko uturere twakurikiranye mu mihigo ya 2017-2018

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga/Kamonyi


      

Tanga igitekerezo

-->