Kamonyi: Kurangiza imanza utari umuhesha w’inkiko w’umwuga ni ikibazo gituma habaho amakosa mu kuzirangiza

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 25/04/2019, Saa 10:15:42 Yasuwe inshuro 106

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi,Kayitesi Alice avuga ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga cyane cyane abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’utugali bibagora kubera ko akenshi baba batazi ibijyanye n’amategeko yo kuzirangiza ndetse bakaba bakora amakosa akitwa ay’umwuga kandi babikora batabarirwa muri iki gice.

Ibi yabigarutseho mu nama yateguwe n’umuryango Ihorere Munyarwanda (IMRO) yagenewe aba bayobozi bakorera muri aka karere bafite aho bahurira n’amategeko kugirango hirindwe amwe mu makosa agaragara iyo urubanza rwarangijwe nudafite ubumenyi busabwa ari naho hagaragara ibibazo bikomeye.

Yagize ati" Kurangiza urubanza udafite ubumenyi ku mategeko ngenderwaho mu kurangiza izi manza akenshi bishobora kwanduza abakora uyu mwuga kubera ko byakozwe nabi".

Yongeyeho ko amwe mu makosa akunze kugaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inkiko akenshi usanga abatsinzwe badafite ubwishyu ndetse naho bisobanutse bigakorwa nabi hakabamo amakosa.

Yagize ati "umuturage agomba guhabwa ibyo agombwa kuko iyo atabiherewe igihe bihinduka akarengane,akenshi umuntu watsinze urubanza hari ibyo yemererwa mu byemezo byafashwe n’urukiko akenshi usanga abatsinzwe bahisha imitungo yabo ugasanga kuzirangiza bikagorana".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacurabwenge, Christine Nyirandayisabye yemeza ko kuba umuhesha w’Inkiko utari uw’umwuga ni ukwigengesera kuko ushobora gukora ibidakorwa bitewe nuko udafite umumenyi kuko usanga n’abacamanza batagaragaza neza aho ubwishyu buzava ndetse wajya kurangiza urubanza hakaboneka imbogamizi mu mategeko.

Yagize ati"Mu kurangiza imanza habamo ibibazo kandi nkatwe abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ntabwo turi abahesha b’Inkiko b’Umwuga ndetse tunabonamo imbogamizi zo kuba hari Imanza zicibwa ntizagaragaze aho ubwishyu buzava ntiberekane imbago ku mitungo itimukanwa ugasanga wowe ntaho wahera bityo inkiko zikwiye kujya zinerekana aho ubwishyu bizava kuko ntago uba ukijije abantu ahubwo ushobora gutera ibyaha cyangwa nawe ukaba wakurikiranwa wakoze amakosa".

Umunyamategeko w’Umuryango Ihorere Munyarwanda ,Muhimpundu Betina yemeza ko kuba hakigaragara imbogamozi mu kurangiza imanza biteye inkeke ariko kandi bidakwiye ariko bazakomeza gushaka icyatuma birushaho kugenda neza uwarenganye akarenganurwa ariko kandi no guhana bigakorwa hitawe ku mategeko.

Yagize ati" Kuba dufite imanza zitararangira ni ikibazo kandi giteye inkeke ariko ntibikwiye ko wanarenganya umuntu nyuma yuko urukiko ruciye urubanza ariko bufya icyakinaniye ugomba kubaza abandi kugirango bakiyobore gikemuke,uwahemutse agomba guhanwa ariko na none byakabaye byiza ko uwahawe ubutabera n’urukiko bwubahirizwa".

Gusa nubwo bimeze gutya aba baheshabinkiko batarabumwuga barasabwa kureba uko bajya bakiranura abantu ariko batiteje ibibazo byatuma nabo bakurikiranwa n’inkiko ku byaha byo kuvuguruza ibyo inkiko zemeje kandi icyemezo cy’urukiko kivanwa nikindi kirukuriye.

Kugeza ubu mu karere ka kamonyi bamaze kurangiza Imanza zisaga 195 muri uyu mwaka wa 2018-2019 nubwo buri munsi hakirwa n’ibindi bibazo biba byakemuwe n’inkiko zibafitiye ububasha.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn - Kamonyi