Kamonyi-Kayenzi: Kutagira amazi meza bikomeje kubangamira imibereho yabo

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 1/01/2021, Saa 10:15:21 Yasuwe inshuro 114

Abatuye mu murenge wa Kayenzi mu kagali ka Kirwa baratabaza ubuyobozi bw’akarere kubegereza amazi kubera ko bahawe amashuri, imihanda n’amashanyarazi ariko barabura amazi bigatuma nayo babonye abahenda kubera kuyakura kure.

Mukarwego Florida avuga ko nta mazi bagira kandi bafite umuriro n’amashuri n’imihanda bigatuma abana batinda kujya ku ishuli kubera ko babanje kujya kuvoma hafi ya Nyabarongo munsi y’umusozi.

Yagize ati"Aha hantu narahavukiye ndahakurira ariko amazi yaho ntayo uyashaka amanuka imisozi akajya hasi kuvoma mu musozi , twegerejwe amashuli, imihanda n’amashanyarazi ariko ntiturabona amazi bigatuma abana bakerererwa kujya ku ishuli kubera kubanza kujya kuvoma kugirango bataza kuva ku ishuli bagasanga nta biryo bihari ariko bakanagerayo batinze".

Mukaramba Martha ntuye mu mudugudu wa Kigonga mu kagali ka Kirwa dufite iriba tujya kuvomaho ariko dukoresha isaha irenga tujya kuvoma bigatuma nuyaguze kubera kujya kuyashaka kure injerikani imwe ikagurwa hagati ya 200 na 300.

Yagize ati"Dufite ivomero riri kure ku buryo dukoresha hafi amasaha abiri tujya kuvoma rimwe na rimwe ugasanga hari abavomyi benshi bigatuma ukerererwa wanavomesha bakaguca agera kuri 200 cyangwa 300 ku kijerekani kimwe bityo rero uyabuze anya ibirohwa".

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kayenzi,Mandela Innocent avuga ko aka kagali nta mazi kagira kuburyo abavoma bavunika bakajya munsi y’umusozi hafi ya Nyabarongo kandi vuba aha biri mu ngengo y’imari yuyu mwaka hazahabwa amazi kuko n’ubuyobozi bw’akarere burabizi ko batagira amazi.

Yagize ati"Nibyo koko aka kagali karaduhangayikishije kuko nta mazi meza kagira ariko muri iyi ngengo y’imari yuyu mwaka wa 2020-2021birimo kandi bizakorwa kuko bakora urugendo rurerure bajya gushaka amazi bayabura bakanywa mabi".

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Thadee Tuyizere yizeza abatuye muri kariya kagali ko hari inyigo yakozwe yo kubagezaho amazi avuye ku muyoboro wa Ntwali kandi bizakorwa muri uyu mwaka bityo bakwiye gukomeza gushaka uko bazajya bagera kuyo basanzwe bavoma nubwo bayakura kure ariko bagomba kubona amazi vuba.

Umurenge wa Kayenzi ugizwe n’utugali 6 muri utwo 5 nitwo dufite amazi meza naho akagali ka Kirwa kakaba ntayo gafite bigatuma uyu murenge kugeza ubu bageze kuri 85% mu murenge wose ku bafite amazi meza.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Kamonyi