Kamonyi:Ibyishimo bivanze n’amarira kuri Uwingabire watahutse akabona umuryango we baherukanaga mu myaka 23 ishize

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 2/11/2017, Saa 13:37:15 Yasuwe inshuro 6498

Uwingabire Francoise ,waburanye n’abe afite imyaka 5,aho bari barahungiye muri Republika iharanira Demokarasi ya Kongo yongeye kubabona nyuma y’imyaka 23 yose ibyishimo biramurenga kuko yakekaga ko batakirho.

Byari ibyishimo bivanze n’amarira ubwo yongeraga kubonana n’umubyeyi we Tesire Elina, avuga ko atizeraga niba yakongera kubonana n’abavandimwe be, agashimira Leta y’u Rwanda ko yamufashije kubona umuryango we uherereye mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Runda.

Yagize ati"Ndishimye cyane kuko twahunze mfite imyaka 5 ntandukana n’ababyeyi banjye mu mashyamba ya Kongo,sinizeraga ko hari uwo mu muryango wanjye nzasanga akiriho kuko numvaga ko nta muntu ukibaho, ariko Leta y’u Rwanda yakoze akazi gakomeye ko kumenya aho abo mu muryango wanjye batuye none nongeye kubabona".

Yongeraho ko kandi kubana azanye 2 hari n’abandi 2 asize ariko akavuga ko azabwira n’abandi harimo n’umugabo we gutahuka akava mu buzima bwo mu mashyamba kuko nta keza kayo.

Avuga kandi ko agiye gufatanya n’abandi kwiyubakira igihugu na we akiteza imbere akagira ubuzima bwiza buzafasha umuryango we kubaho neza.

Tesire Elina,umubyeyi we avugako yishimye,akavuga ko yari yaramaze kwihanagura atakimutekereza,agashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ko yamuzaniye umwana we.

Nyirandasabye Christine, umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Runda avugako bazafasha uyu muturage nkuko bafasha abandi baturage ndetse akongeraho ko bagira gahunda zibafasha kwiteza imbere bityo bakamufasha kubaho neza n’abana be.

Mu mwaka wa 2013, Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi(Midimar), yatangaje ko Abanyarwanda bagera ku 280 000 baba mu bihugu 20 nk’impunzi, aho abenshi muri bo bagera ku bihumbi 245 baba muri RDC. Guverinoma y’u Rwanda na HCR bafashe icyemezo cy’uko Abanyarwanda batahuka ku bushake bahabwa amadolari 250 ku muntu mukuru na 150 ku mwana abafasha gusubira mu buzima busanzwe.

Icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku Banyarwanda cyatangiye gutekerezwaho mu mwaka wa 2009, kigamije gutuma abahunze hagati ya 1959 na 1998 babona amahirwe yo gutahuka mu gihugu, abatabishimye bakaguma aho bari ariko batakitwa impunzi.

Tubibutseko umwanzuro wo gukuraho sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda wagombaga gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’umwaka wa 2013 ariko uza kongererwa igihe kigezwa taliki ya 31 ukuboza 2017, nyuma yaho ibihugu bifite aba banyarwanda bishobora kubaha ubwenegihugu bakanabibera abaturage babyo bidasubirwaho.


AKIMANA Jean de Dieu


      

Ibitekerezo ku nkuru

  • 1

      |   ku wa 2/11/2017, Saa 16:58

    Igitekerezo*nabandinibatahe
    namihoro

Tanga igitekerezo

-->