Kamonyi: Barasaba gusaranganywa imirima yo mu gishanga cya Kavunja

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 9/07/2020, Saa 19:07:37 Yasuwe inshuro 86

Abaturage baturiye igishanga cya Kavunja ho mu murenge wa Mugina barasaba ubuyobozi ko bwabafasha gusaranganywa imirima kuko usanga imyinshi muriyo yihariwe na bamwe kandi bose baba muri koperative.

Ibi babigarutseho ubwo basurwanga n’abanyamakuru mu rwego two kureba aho bageze biteza imbere.

Kazimana Claudine avuga ko mu bahinga muri iki gishanga abenshi usanga bafite imirima myinshi bigatuma hari bamwe bategereza kubakorera kugirango tubone ibyo kurya kuko abenshi ntago banaba inaha bigatuma natwe tutanabasha kubonera ku gihe ubwisungane mu kwivuza .

Yagize ati"Iyo urebye usanga abenshi bafite imirima myinshi muri iki gishanga ku buryo usanga umuntu umwe afite imirima hagati y’itanu n’icumi bityo bigatuma aribo biharira umusaruro kandi usanga abenshi badatuye inaha bagahingisha gusa bikanatugiraho ingaruka zo kudatangira ku gihe ubwisungane mu kwivuza ngo tunabashe gukingira ubuzima bwacu ".

Iyakaremye Sylvain avuga ko bikwiye ko ubu butaka bwo mu gishanga bwasaranganywa bose bakagira imirima bagahinga bakiteza imbere aho kugirango byiharirwe n’abandi akongeraho ko ntabareshya yatumye batabasha kuyigira ikiharirwa n’abantu bamwe.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi akaba ashinzwe iterambere ry’ubukungu, Tuyizere Thaddee avuga ko babimenye ko ahenshi mu makoperative usanga hari abantu bafite imirima myinshi kandi baba bagomba kungana ntawugomba kurusha undi bityo twamaze gusura amakoperative 14 hose ahinga ibigori ariko dusanga hari ibibazo bose bahuriraho kandi twatangiye kubagira inama ko byakemuka vuba bakajya ku rwego rumwe.

Yagize ati" Tumaze gusura amakoperative 14 ahinga ibigori ariko iki kibazo natwe twarakibonye tunabagira inama ko bose kuko bahuriye kuri bene ibi bibazo kandi bose baba bagomba kungana bagakorera hamwe ntawishisha undi ariko twarabibonye ntago kandi byatunanira"

Ahenshi mu makoperative havugwa imicungire mibi yayo ariko ugasanga n’abayobora aya makoperative ndetse bakagirwa inama yo gukemura ibi bibazo ndetse n’abatagira amakoperative babamo bagasabwa kugirango nabo bashake abo bifatanya kugirango biteze imbere banabashe kwivana mu bukene.

AKIMANA Jean de Dieu @rdn -Kamonyi