Kamonyi: Hagiye kubakwa urugomero ruzaba igisubizo ku bahinzi barumbyaga mu gihe cy’impeshyi

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 8/12/2018, Saa 08:54:53 Yasuwe inshuro 903

Mu Karere ka Kamonyi hari kubakwa urugomero ruzatwara amafranga asaga miliyoni 400 z’amanyarwanda, rwitezweho kuba igisubizo ku bahinga mu gishanga cya kibuza bagiye bumvikana bavuga ko bateza uko bikwiye.

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko, ubuyobozi bwafashe umwanzuro wo kubaka uru rugomero kugirango ruzage rufata amazi mu gihe cy’impeshyi abahinzi bayuhize.

Abayobozi b’akarere ka Kamonyi mu kiganiro n’abanyamakuru

Yagize ati:"Abaturage bagiye basaba ko bafashwa kubona amazi yo gukoresha mu buhinzi bwabo, ndetse n’ubuyobozi bubona ko bishoboka. Dufata umwanzuro wo kububakira uru rugomero."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko kubaka ingomero zizafasha abahinzi gukora ubuhinzi bugezweho.

Yagize ati:"Iki gishanga cya Kibuza, nicyo duhereyeho. Tuzabikora nk’inshingano zacu dufasha n’abandi bahinga mu bindi bishanga nk’icya Kayumbu, Bishenyi na Kamiranzovu. Tuzanabafasha kubona imashini zuhira zizabafasha guhingakijyambere."

Bamwe mu bahinga muri iki gishanga cya Kibuza baganiriye n’umunyamakuru wa rwandadailynews.com, bemeza ko kuba uru rugomero barwubakiwe rugiye kubazanira impinduka mu buhinzi bwabo.

Kankindi Athanasie yagize ati:"Uru rugomero turwitezeho byinshi bigomba guhinduka kuko, twajyaga dutinya guhinga mu gihe cy’izuba ngo tutazahomba, ariko ubu tuzahinga mu bihe byose, dusarure tubashe kugira iterambere mu miryango yacu."

Iki gishanga cya Kibuza kirimo kubakwamo urugomero kiri ku buso bungana na hegitari 51. Gihingwamo ibigori, imboga n’umuceri. Mu gihembwe cy’ihinga cya A bahingamo ibigori, naho mu gihembwe cy’ihinga cya B bagahingaho imboga kuri hegitri 36, ndetse y’izi hegitari kigahingwamo umuceri kuri hegitari 15. Mu karere ka Kamonyi, hakaba hakigaragara ibishanga bikenewe gutunganwa, bifite hegitari 600.

Ubuyobozi bwemeza ko bizazamura ubukungu bw’abagikoresha bari muri koperative Kabiyaki.

Imirimo yo kubaka urugomero yaratangiye
Igishanga kizakusanyirizwamo amazi azavomerera hegitari 51
Igishanga cya Kibuza

AKIMANA Jean de Dieu @rdn – Muhanga/Kamonyi


      

Tanga igitekerezo

-->