Kamonyi: Hafatiwe moto yari imaze igihe gito yibwe

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 16/01/2018, Saa 11:17:56 Yasuwe inshuro 803

Umugabo w’imyaka 34 witwa Bigirabagabo David yafatanwe Moto yari yibwe mu ijoro ryo ku itariki ya 15 Mutarama.

Iyi moto ifite icyapa kiyiranga RC 661C yari yari yibwe ku itariki yavuzwe hejuru na Bigirabagabo ndetse na mugenzi we ugishakishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko bapfumuye inzu ya Ndayizeye Emmanuel bahita bayiba.

CIP Kayigi yagize ati:” Aba bajura bishe urugi binjira mu nzu aho moto yari iparitse barayiba muri iryo joro. Nyirayo ntiyabashije kubumva kuko hagwaga imvura nyinshi; ariko aho abimenyeye yahise ahamagara Polisi maze nayo ihita ishakisha hose baza gufatwa n’irondo ahagana saa saba n’igice muri iryo joro mu murenge wa Mugina. Bigirabagabo yahise afatwa naho mugenzi we yahise atoroka, ubu arashakishwa."

CIP Kayigi yakomeje avuga ko kuba uwibwe yaratanze amakuru hakiri kare biri mu byatumye iyo moto iboneka ndetse n’umwe mu bayibye agafatwa.

Aha, yagize ati:” gutangira amakuru ku gihe ndetse no gukorana neza n’abaturage ni ngombwa cyane kandi bitanga umusaruro mu gukumira ibyaha ndetse no gufata ababikoze iyo byabaye”.

Bigirabagabo usanzwe ukomoka mu karere ka Nyarugenge afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina; uwatorotse we ni uwo mu karere ka Kamonyi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo akaba ashimira uruhare rw’abaturage ndetse n’ubufatanye bwabo na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha cyane cyane mu gutanga amakuru. Yasabye ko iyi mikoranire myiza yakomeza.

RNP Site


      

Tanga igitekerezo

-->