Kamonyi:Barasaba ko igiciro cy’ibitumbwe bya Kawa kiyongera naho Meya akabibutsa ko igiciro kijyana n’ubwiza bw’umusaruro

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 24/12/2020, Saa 08:02:17 Yasuwe inshuro 1295

Abahinzi ba Kawa bo mu murenge wa Ngamba barasaba ko igiciro bagurirwaho ibitumbwe by’ikawa igihe basaruye ko cyazamuka kikava ku mafaranga 200 ku kilo nibura kikagera hejuru ya 300 ku kilo ariko Meya w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee akababwira ko ibiciro bashaka bikwiye kujyana n’ubwiza bw’umusaruro babona mu gihe cy’isarura.

Murengezi Theodomile avuga ko izi kawa zibatwara byinshi mu gihe zo kuzirinda ibyica umusaruro bityo bagasaba ko igiciro cy’ibitumbwe cyakwiyongera mu gihe zeze babashe kugaruza ibyo baba bashyizemo.

Yagize ati"Mu gihe cyo gukorera izi kawa bidutwara byinshi, haba kuzihingira no kuzisasira bityo nibadufashe tugaruze ibyo dutakaza muri iyi mirimo tuzikorera".

Munganyimana Bertin afite imyaka 55 akaba ari umuhinzi w’intangarugero wa Kawa avuga ko ku myaka 15 yatangiye guhinga kawa none ageze ku bipimo biri kuri hegitari 2 avuga ko yiteje imbere abikesha ubuhinzi bwa Kawa kuko afite ibiti ibihumbi 5000 kandi afite n’ibindi bipimo hirya no hino ariko asaba ko ikiguzi bagurirwaho ibitumbwe byeze cyazamuka kuko ibyo batakaza mu gihe cyo kuzikorera bibahenda haba kugura amafumbire , imiti ndetse no kuzihingira bityo ntigikwiye kuba amafaranga 226 ku kilo twahereweho umwaka ushize bityo imirimo dukora ntabwo byavamo nubwo tudakorera mu gihombo ariko inyungu yaba ari nkeya cyane.

Yagize ati"Mfite ibiti bigera ku bihumbi 5000 kandi maze hafi imyaka 40 mpinga kawa kandi namaze kwiteza imbere tubikuye kuri kawa ariko igiciro duherwaho kiri hasi kuko umwaka ushize twahawe amafaranga 226 ku kilo kimwe mu mwaka ushize ariko iyo turebye imirimo dukora mu bipimo dufite amafaranga akwiye kwiyongera kuko isuku dukoramo tuzihingira , imiti n’amafumbire duhabwa byose bigira icyo bitwara mu mufuka w’umuhinzi

Gusa ndasaba bagenzi banjye duhuje igikorwa cyo guhinga kawa tuzikorere neza tunagire umusaruro mwiza nayo twifuza yajya hejuru ya 300 ku kilo mu gihe twabonye umusaruro mwiza kuko ni nawo utanga uburyohe bwatuma ikilo kizamuka kandi NAEB itugira inama zitandukanye zo kwita kuri kawa yacu".

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thadee avuga ko ibijyanye n’igiciro cy’ibitumbwe bya kawa igihe byeze ku muturage bishingira ku bwiza bwa Kawa bejeje kuko mu gihe bazazikorera neza zikera neza nabo bazabona igiciro kisumbuyeho kubera ko uyigura ndetse naho nawe ayijyana yazamuye igiciro ariko iyo Kawa itari nziza igiciro ntabwo cyazamuka barasabwa ko bazikorera neza bakazirinda ibyonnyi , abagateramo imiti neza bagakoresha amafumbire kugirango bazabone umusaruro mwiza n’igiciro kizamuke kurushaho bityo rero ntabwo bakwiye gucika intege nibakomeze kuzikorera neza.

Yagize ati"Ibijyanye n’igiciro cy’ibitumbwe bya Kawa mu gihe basarura bakwiye gugitekereza babanjye kureba ubwiza bw’umusaruro kugirango nicyo giciro bifuza kibashe kuboneka kubera ko mu gihe umusaruro wabonetse utari mwiza aho uwabaguriye yayijyanye nawe ntacyo abona kiyongereyeho bityo nibazikorere neza bakurikiza inama bahabwa n’ababasura bagakoresha imiti, amafumbire no kuzihingira neza nta kabuza bazabona igiciro kiza kandi cyazamutse kubera ko babonye umusaruro mwiza kuko nabo bakoze imirimo yabo neza".

Iyi Kawa yo muri uyu murenge aho igurishirizwa usanga itandukanye n’izindi kubera umwimerere wayo ariko aba bahinzi bagirwa inama yo gukomeza kuyikorera neza kugirango ikomeze kuryo kandi inazamure igiciro bityo n’abahinzi babashe kubona igiciro kiyongere ku kilo cy’ibitumbwe bagurisha igihe bejeje.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn-Kamonyi