Kamonyi:Abahinga mu gishanga cya Kavunja barasaba kubakirwa ubwanikiro bw’umusaruro

Yanditswe na AKIMANA Jean de Dieu Kuwa 26/12/2020, Saa 12:37:45 Yasuwe inshuro 87

Abahinzi bibumbiye muri koperative COWARIFIKA ikorera mu gishanga cya Kavunja kiri hagati y’umurenge wa Mugina na Nyamiyaga ho mu karere ka kamonyi, barifuza ko ubuyobozi bw’aka karere bwabafasha kubona ubwanikiro bw’umusaruro wabo w’ibigori kuko ubwo bafite budahagije ugereranije n’ubuso bahingaho muri iki gishanga.

Ukobukeye Antoine ufite imyaka 38 akorera ubuhinzi muri iki gishanga avuga ko bitewe w’ibigori kuko iyo bejeje bakabona umusaruro mwinshi bakubaka aho babyanika bisenyuka bidateye kabiri.

Yagize ati"Muri iki gishanga hahingwa ibigori ariko iyo twejeje umusaruro wacu urangirika kuko usanga twabyubakiye bikaremera maze bikagwa kubera kuremera kwabyo".

Urimubenshi Elie nawe akorera ubuhinzi muri iki gishanga avuga ko kubera kubona umusaruro mwinshi nkatwe tudafite ubushobozi bwo kubitwikira iyo imvura iguye irabinyagira bikatuborana mu gihe izuba ritavuye ngo tubone uko tubyanika.

Yagize ati"Iyo twabonye umusaruro mwinshi bamwe muri twebwe dufite ubushobozi buke bwo kubishakira ibyo tubitwikiriza mu gihe imvura yaguye irabinyagira bigahita bibora kubera izuba ryabuze ngo twongere tubyanike byo kubora".

Nyuma yibi basaba aba bahinzi bavuga ko nyuma yo kugirwa inama zo kuvugurura ubuhinzi bakurikije ibyo babwirwa n’abajyanama bu buhinzi bakongera umusaruro, kuri ubu barifuza gufashwa gucyemura ikibazo cy’ubwanikiro buke bafite kugirango umusaruro wabo w’ibigori utazajya upfa biturutse ku kuwanika hasi.

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, TUYIZERE Thadee avuga ko akarere kazi ikibazo bafite cy’ubwanikiro bwo kwanikiraho kizwi,kandi bagiye gutangira kububakira ndetse nkuko akarere karimo gufasha amakoperative abarizwa muri aka karere kugirango hirindwe igihombo gikomoka kukuba batanitse neza.

Yagize ati"Nibyo koko tuzi iki kibazo cyo kuba badafite ubwanikiro bwo kubafasha kwanikiraho kandi tugiye kureba uko twabubakira aho bagomba kwanikira kugirango umusaruro ubonetse wo kubapfira ubusa kubera ko batigeze banika neza bikaba byaranyagiwe byangiritse kandi nabo bashaka kwiteza imbere mu buhinzi bakora".

Iki gishanga cya Kavunja kiri hagati y’umurenge wa Mugina na Nyamiyaga kigakoreramo Koperative COWARIFIKA ifite abanyamuryango bagera kuri ma 500, ikaba ikorera ubuhinzi bw’ibigori, ibitunguru n’ibishyimbo muri iki gishanga kiri ku buso bungana na hegitari 76, aho aba bahinzi bavuga ko nibura kugirango umusaruro w’ibigori babone aho bawanika bakeneye ubundi bwanikiro bugera kuri 3 kuko 5 bafite ubu budahagije bityo bwose bukaba 8 bwabafasha kwanika neza umusaruro wabo.

AKIMANA Jean de Dieu@rdn - Kamonyi