Kaminuza y’u Rwanda mu ngamba zo gusubizaho amafaranga yo gufasha abimenyereza umwuga

Yanditswe na NIYOYITA Jean d’Amour Kuwa 19/06/2019, Saa 09:14:41 Yasuwe inshuro 809

Kaminuza y’u Rwanda igiye gukorana n’ Inama Nkuru y’Amashuri makuru na Kaminuza (HEC) muri gahunda yo kureba abanyeshuri bakwiriye guhabwa amafaranga abafasha kwimenyereza umwuga(stage).

Mu kiganiro yagiranye na The new Times, Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Murigande, yavuze ko UR na Minisiteri y’Uburezi bari kureba uburyo abanyeshuri bamwe bajya bahabwa amafaranga abafasha mu kwimenyereza umwuga.

Yagize ati “Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi ndetse n’iy’imari bazareba uburyo bwo gutanga ibihumbi 30 Frw kuri buri munyeshuri uyakeneye. Abanyeshuri bizasaba ko bajya gukorera kure y’aho biga, bakeneye ubufasha bwisumbuyeho nibo bazafashwa.”

Kaminuza y’u Rwanda yari yahagaritse gutanga amafaranga agenewe abiimenyereza umwuga mu 2015 ku banyeshuri bayo kubera uburyo byasabaga amafaranga menshi ubwo ibijyanye no kwimenyereza umwuga byari bikuwe mu nshingano za Minisiteri y’Uburezi bigashyirwa mu maboko ya Kaminuza.

Murigande yongeyeho ko mu biganiro na HEC, ikibazo cyo gusubizaho amafaranga agenewe kwimenyereza umwuga cyaganiriweho ariko nticyafatirwa umwanzuro kubera ubwinshi bw’amafaranga asabwa.

Ku bw’ibyo, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yo yatanze igitekerezo cyo kugabanya abagenerwa aya mafaranga hakitabwa ku bayakeneye byihariye bazajya batoranywa n’abayobozi bama koleji.
Aya mafaranga akaba ateganyijwe kuzatangira gutangwa mu mwaka w’amashuri wa 2020

Mu banyeshuri ibihumbi mirongo itatu na bibiri(32,000) biga muri Kaminuza y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri na bitatu(23,000) nibo bahabwa amafaranga ya buruse buri kwezi.