Kaminuza y’ u Rwanda irasabwa ubusobanuro ku mpinduka iherutse gukora

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 14/09/2017, Saa 18:05:31 Yasuwe inshuro 1381

Kaminuza y’u Rwanda irasabwa gutanga ibisobanuro ku Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC);urwego ko itamenyeshejwe iby’amavugura ya kaminuza y’u Rwanda ngo bisuzumwe nyuma bifatweho umwanzuro.

Mu ibaruwa yandikiwe Kaminuza y’u Rwanda, HEC iragaragaza ko iby’amavugurura ashingiye ku kwimura amashami no kuyahuza agahindurirwa amazina itabimenyeshejwe ahubwo yabyumvise mu Itangazamakuru, bityo ko hashingiwe itegeko NO 01/2017 ryo kuwa 31/01/2017 mu ngingo yaryo ya 20, Kaminuza y’u Rwanda isabwe kugeza muri HEC, iby’ayo mavugurura kugirango afatweho umwanzuro.

Muri iyo baruwa kandi hagaragaramo ko Kaminuza y’u Rwanda hari andi mavugurura yifuzaga gukora na mbere ariko ikaba magingo aya itarayashyikiriza Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC).

Ibaruwa yandikiwe umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda

Tariki ya 11 Nzeli, Kaminuza y’u Rwanda nibwo yabwiye itangazamakuru ko kuva muri uyu mwaka w’amashuri habaye impinduka aho Koleji yigishaga amasomo y’ubumenyi rusange, CASS (College of Arts and Social Sciences) yakomatanyijwe n’iyigishaga ibijyanye n’ubukungu, CBE (College of Business and Economics) bibyara Koleji nshya yigisha amategeko, ubukungu n’imiyoborere, CLEG (College of Law, Economics and Governance).

Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’ubuzima, CMHS (College of Medicine and Health Sciences) yo nta cyahindutse kimwe na koleji yigisha iby’ubumenyi n’ikoranabuhanga, CST (College of Science and Technology).

Hanabaye impinduka muri Koleji y’uburezi, CE (College of Education) ubu ikaba yongereweho imicungire y’ububiko bw’inyandiko CELS (College of Education and Library Sciences), na koleji yigishaga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubumenyi mu buvuzi bw’amatungo, CAVM (College of Agriculture and Veterinary Sciences) yongerwaho ibijyanye n’ibidukikije, ihinduka CAEVM (College of Agriculture, Environment and Veterinary Medicine).

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, yavuze ko mu hantu higiraga amwe mashami ya kaminuza yavanyweho harimo nka Byumba, Kibungo, Kabgayi na Nyamishaba, abanyeshuri bose bakaba basabwa kwimuka bitarenze Ukwakira ubwo amasomo azaba atangiye.

Ubwanditsi


      

Ibitekerezo ku nkuru

 • 1

  pason   |   ku wa 15/09/2017, Saa 03:12

  hhhhhh ni danger

 • 2

  Rufikiri   |   ku wa 15/09/2017, Saa 03:36

  Ewana ibya UR ni amayobera pe

 • 3

  habimana   |   ku wa 15/09/2017, Saa 12:20

  yababa mbega kaminuza

Tanga igitekerezo

-->