Kaminuza Gatorika y’u Rwanda ngo yiyemeje kuba itara rya Rubanda

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 18/06/2019, Saa 13:38:23 Yasuwe inshuro 163

Ubuyobozi bwa kaminuza gatorika y’u Rwanda buravuga ko Kaminuza yabo yiyemeje kuba itara rya Rubanda, yegera abaturage ikabafasha gukemura ibibazo bibugarije.

Ku ikubitiro, bahereye k’ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’inda z’imburagihe mu bangavu bo mu karere ka Gisagara.

Ubukangurambaga bwanyujijwe mu mukino wa gishuti w’umupira w’amaguru, abanyeshuli biga muri kaminuza gatorika y’u Rwanda batsinzwemo n’umurenge wa Ndora, ibitego 3 kuri 1.

Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyeshuli biga muri Kaminuza Gatolika y’u Rwanda, ryateguye ubu bukangurambaga, Sindayigaya Samauel, yavuze impamvu y’ubu bukangurambaga.

Yagize ati:" Nta mpamvu y’uko urubyiruko rwakwishora mu biyobyabwenge, binatera bamwe gutwara inda z’imburagihe. Nti waba umuyobozi mwiza w’ejo hazaza, warabaswe n’ibiyubyabwenge. Ngiyo, impamvu twateguye iki gikorwa."

Bamwe mu rubyiruko rwiga mu mashuli yisumbuye rucumbikirwa, rwo ruvuga ko hari ababyeyi batabitaho mugihe cy’ibiruhuko, bikabaviramo intandaro yo kunwa ibiyobyabwenge, gutera, cyangwa guterwa inda z’imburagihe.

Umubyeyi witwa Kubwimana Beatrice, wea avuga ko abana bavuga ibi, ari abananiranye.

Yagize atai:" Abo ni abananiranye rwose kuko twebwe abana tubagira inama."

Ni iki cyakorwa hagati y’umubyeyi n’umwana ngo ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko n’inda z’imburagihe ku bangavu gicike?

Umwalimu muri kaminuza Gatolika y’u Rwanda Hakizimana Emmanuel, avuga k ababyeyi babkwiye gusha ibitunga urugo, ariko batanirengagije abana.

Yagize ati:" Nibyo, ababyeyi bazinduka bajya, gushaka amaramuko, ariko nti bakwiye kwibagirwa abana babo. Ni bashake umugati nibyo, ariko banagire umwanya baharira abana, bamenye uko biriwe n’ibyo biriwemo."

Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abanyeshuli muri Kaminuza gatorika y’u Rwanda, Mme Julienne Murekeyisoni, we asanga kaminuza ikwiye kuba itara rya Rubanda.

Yagize ati:" Ubundi buriya, kaminuza ikwiye kuba itara rya Rubanda. Niyo mpamvu twegereye aba baturage ikabafasha gukemura ibibazo bibugarije.

Ubu bukangurambaga bwo kurwanya nda z’imburagihe n’ibiyobyabwenge bwakozwe na kaminuza gatorika y’u Rwanda, Hanganimana Jean Paul umyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, ahamya ko buje kungaanira gahunda akarere kihaye.

Yagize ati:" Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye na kaminuza gatorika y’u Rwanda, ni ingirakamaro kuko kije kudufasha mu igendamigambi twari dufite mu guhashya ikibazo cy’inda z’imburagihe n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Mu karere ka Gisagara nta mibare y’urubyiruko runywa ibiyobyabwenge izwi neza, ariko mu mwa ushize hatangajwe ko kubarurwa abangavu 623 batewe inda imburagihe.

Abakinnyi ba kaminuza Gatolika y’u Rwanda



Abakinnyi ba kaminuza Gatolika y’u Rwanda bahawe ishimwe


Emmanuel Rukundo@rwandadailynews/Gisagara