Kaminuza:Buruse yongerewe igirwa ibihumbi 35

Yanditswe na Ubwanditsi Kuwa 16/02/2018, Saa 11:17:38 Yasuwe inshuro 605

Minisiteri y’Uburezi irahamya ko buruse yongereweho ibihumbi 10 Frw,akava ku bihumbi 25 akaba ibihumbi 35.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yatangaje ko uku kuzamura aya mafaranga bigamije kubungabunga imibereho y’umunyeshuri.

Inzego zitandukanye guhera ku zivugira abanyeshuri kugeza ku badepite n’abasenateri, zari zimaze igihe zigaragaza ko amafaranga leta itanga nk’inguzanyo ku biga mu mashuri makuru na za kaminuza atakibasha gukemura ibibazo bafite, birimo ibiribwa n’amacumbi ku buryo ubuzima bugoye butuma bamwe biga imico mibi.

Minisitiri w’Uburezi aza kubisobanurira abanyamakuru nyuma y’ikiganiro ari gutanga imbere ya Komisiyo y’Uburezi, Ikoranabuhanga, Umuco n’Urubyiruko nk’uko Ibitangazamakuru byo mu Rwanda byabyanditse.


      

Tanga igitekerezo

-->