Kagame yateye utwatsi iby’igitutu bivugwa ko cyashyizwe ku Rwanda mu kurekura abagororwa barimo Ingabire na Kizito

Yanditswe na GATETE Eric Rafiki Kuwa 19/09/2018, Saa 16:14:04 Yasuwe inshuro 6952

Ubwo yari yitabiriye umuhango wo kwakira indahiro z’inteko nshya umutwe w’abadepite baherutse gutorerwa manda y’imyaka 5, Perezida Kagame yahakanye ibigenda bivugwa ko u Rwanda rwocyejwe igitutu n’amahanga rukarekura abagororwa 2100, ahubwo avuga ko icyakozwe ari ikimenyetso cyo gutekereza maze hagakorwa igikwiye.

Nta cyumweru gishize Perezida Kagame ahaye imbabazi bamwe mu bagororwa bari bafungiye mu magereza yo mu Rwanda barimo umunyapolitike Victoire Ingabire wababariwe amaze imyaka 8 muri gereza kuri 15 yari yarakatiwe ndetse n’umuhanzi Kizito Mihigo wari umaze gufungwa imyaka 5 mu 10 yari yarakatiwe n’ubutabera bw’ u Rwanda.

U Rwanda rwemeje ko abafunguwe ari abasabye imbabazi Perezida wa Repubulika kandi bakaba baragaragaje ko bisubiyeho nk’uko byabwiwe itangazamakuru.

Nyamara, Ingabire amaze iminsi yumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye avuga ko atigeze asaba imbabazi umukuru w’Igihugu, aho avuga ko atari gusaba imbabazi z’ibyaha atakoze.

Ubwo yakomozaga ku magambo amaze iminsi avugwa na Victoire Ingabire,Perezida Kagame yagize ati: “ Ibimaze iminsi bivugwa na bamwe (abo yise aba star ba politike)bagenda bahwihwisa bati ‘njye sinasaba imbabazi’ ngo ahubwo wenda gufungurwa kwabo byatewe na pressure (igitutu) twashyizweho n’amahanga, baribeshya ndetse nibanakomeza kuguma muri ibyo bazisanga basubiyemo, kuko twe nta pressure dukoreraho ahubwo turatekereza tugakora igikwiye.“

Perezida Kagame ati :“Ntidushobora gukora ibintu uko abo banyamahanga babivuga kuko u Rwanda rufite aho rwavuye ndetse rufite naho rugana, ntago ari ukugenda gutyo gusa ntawe ukwiye kwitwaza ibyo dufatanyamo ngo ashake kubidutegekesha, kuko uru Rwanda aho rwavuye twavanyemo amasomo atuma abantu batadukanda ngo dukandike.”

Yanaburiye abagororwa bari mu bakwirakwiza ko bafunguwe batasabye imbabazi ndetse aberurira ko nibakomeza bashobora gusubira muri gereza cyangwa se bitaba ibyo bakazisanga basubiye iyo mu mahanga kuzererayo kuko ’ntakindi mwakorayo.”

Rafiki EG/ Rwandadailynews.com


      

Tanga igitekerezo

-->