Jeremy Corbyn yasabye ko Thereza May yegura ku butegetsi

Yanditswe na Kuwa 9/06/2017, Saa 07:55:21 Yasuwe inshuro 211

Jeremy Corbyn yasabye Theresa May kwegura ku butegetsi nyuma y’amajwi y’amatora yerekana ko inteko ishinga amategeko itagira ubwiganze.

Nyuma yo kongera gutorerwa guhagararira ishyaka rye rya Labour mu gace ka Islington North, Bwana Corbyn, akaba n’umuyobozi wa Labour yavuze ko abantu batoye "icyizere n’ejo hazaza."

Kandi yasezeranyije ko gahunda ze zikubiye mu ndangamatwara ya Labour "zizashyirwa imbere y’inteko ishinga amategeko."

Mbere gato undi muyobozi wo hejuru mu ishyaka rya Labour yatangaje ko iri shyaka rishobora gushinga guverinoma.

Jeremy Corbyn

Bwana Corbyn watorewe umyanya wo kuba depite ku majwi arenga 40.000 mu karere ke yagize ati:

"Minisitiri w’Intebe yahamagaje amatora kubera ko yashakaga imbaraga. Ubutumwa yabonye Conservative yatakaje imyanya, yabuze amajwi, yabuze abayishyigikiye, yabuze icyizere."

"Natekereza ko ibi bihagije kugira ngo agende [yegure], atange umwanya kuri guverinoma izahagararira abaturage bose b’iki gihugu ku buryo nyabwo."

Labour yatsinze aba Conservative mu duce twinshi biyongerera imbaraga nyinshi mu nteko ishinga amategeko.

Ibipimpo by’amajwi byakusanyijwe na BBC birateganya ko Labour iri bubone intebe 267, iyi ikaba ari inyongera y’intebe 35.

Aba Conservative bategerejwe kubona 318 bivuze ko batabona ubwiganze bweruye.

Jeremy Corbyn

Mu matora yo muri 2015 Labour yatsinze imyanya 232 ku gihe cy’umuyobozi waryo Ed Milband naho muri 2010 ryari ryatsindiye 258.

Umwaka wa 2017 watangiye rifite imyanya 229 mu nteko.

Igihe minisitiri w’intebe Theresa May yahamagazaga amatora rusange mu kwezi kwa Kane, ishyaka rye rya Conservative ryari rifite ubwiganze bw’amajwi mu bipimo byakozwe n’ibigo bireba uko abantu bashobora gutora (ibyo bita opinion polls) ndetse bavugaga ko ashobora gustina n’amajwi menshi ku buryo bukabije.

Ariko uko ibikorwa by’amatora byakomeje, ni nako ibintu byagiye bihinduka.


      

Tanga igitekerezo

-->