Jenerali Karake na Nziza basezerewe mu ngabo z’u Rwanda

Yanditswe na Kuwa 18/07/2017, Saa 10:32:30 Yasuwe inshuro 398

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, Maj Gen Jack nziza na Brig Gen John Gashayija Bagirigomwa basezerewe mu Ngabo z’u Rwanda.

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake ni umujyanama wa Perezida Kagame mu bya gisirikare na ho Jack Nziza yari ashinzwe guhuza ibikorwa by’ingabo n’abasivile muri Minisiteri y’Ingabo(MINADEF).

Itangazo ryasohowe na Brig. Gen Ferdinand Safari, umuyobozi mukuru muri MINADEF ushinzwe ibikorwa, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Nyakanga 2017 ryavuze ko “Abagera[abasirikare] kuri 817 barimo Aba Ofisiye na ba Suzofisiye 369 barajya mu kiruhuko cy’izabukuru naho abandi 378 bararangiza amasezerano y’akazi bari bafitanye na RDF mu gihe abandi 70 bo bakuwe muri RDF kubera impamvu z’uburwayi.”

Mu birori byo gusezera bariya basirikare hazirikanwa akazi bakoreye igihugu byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ku cyicaro gikuru cy’ingabo.

Gen James Kabarebe, Minisitiri w’Ingabo yashimiye bikomeye ingabo zigiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku ruhare zagize mu kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Mu mwanya w’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, ndifuza gushimira bariya bari kujya mu kiruhuko cy’izabukuru uyu munsi ku bwitange bagize mu rugamba rwo kubohora igihugu n’umusanzu batanze mu rugendo rwo kubaka igihugu cyabo.”

Minisitiri w’Ingabo Gen James Kabere yashimye uruhare abasirikare baraye basezerewe mu ngabo bagize mu kubohora u Rwanda no kurwubaka(Ifoto/MoD)

Gen Kabarebe yasabye abo basirikare gukoresha ubunararibonye n’ubuhanga bwabo bakomeza gufasha igihugu muri buri kimwe bazakenerwamo, ati “Mukuweho impuzankano za gisirikare ariko zishobora kongera kwambarwa igihe mukenewe.”

Lt Gen Emmmanuel Karake wavuze ku ruhande rw’aba ofisiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye ubuyobozi bw’Ingabo z’Igihugu n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga wazo akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, by’umwihariko ku nama n’indangagaciro zirambye mu rugendo we n’abagenzi be banyuzemo mu gisirikare.

Yagize ati “Turaruhukijwe ariko ntitunaniwe, twanejejwe no” kuba mu gisirikare gifatwa nk’Umusingi w’Umuryango [RPF Inkotanyi], kandi twanejweje gukorera ubuyobozi bushoboye cyane, bufite icyerekezo kandi bwubashywe.”

Yakomeje agira ati “Ubu ni igihe cyo kumanika impuzankano ya gisirikare, tukambara imyambaro mishya kandi tugatangira kugira uruhare mu nshingano z’umuturage mu gihe tuzaba tuzirikana inshingano zacu zo kuba inkeragutabara.”

RDF dukesha iyi nkuru, yatangaje ko uretse ibirori byo gusezerera bariya basirikare bakuru byaraye bibereye ku cyicaro cyayo gikuru ku Kimihurura, ngo hanabaye ibirori bisezerera aba ofisiye bato n’abandi bafite andi mapeti byagiye bibera aho bakorera.

Iteka rya Perezida ryo mu Ukwakira 2016 rishyiraho sitati yihariye y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) rigena ko imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ari 55 kuri Ofisiye wo mu rwego rwa Jenerali, imyaka 50 kuri Ofisiye Mukuru n’imyaka 45 kuri Ofisiye Muto cyangwa Su-Ofisiye Mukuru.

Ofisiye cyangwa Suzofisiye Mukuru w’umwuga ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru ahabwa amafaranga yagenewe abajya mu zabukuru angana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, ari na yo ahabwa abasezerewe mu kazi kubera impamvu z’uburwayi bo kuri urwo rwego.

Ku basirikare bagengwa n’amasezerano, Su-Ofisiye Muto cyangwa umusirikare muto na we ahabwa amafaranga y’imperekeza igenerwa abarangije amasezerano ingana n’amezi 24 y’umushahara mbumbe wa gisirikare yari agezeho, kimwe n’ usezerewe kubera uburwayi.

Umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru agira uburenganzira ku Kigega cyunganira hamwe na Pansiyo y’inyongera bicungwa na Ministeri y’Ingabo.

Izuba rirashe


      

Tanga igitekerezo

-->