Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bakoze KM 9 muri Kigali Peace Marathon

Yanditswe na Kuwa 21/05/2017, Saa 17:42:33 Yasuwe inshuro 228

Kuri iki cyumweru, Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta bifatanije n’abitabiriye isiganwa mpuzamahanga “Kigali Peace Marathon”, bombi bakoze urugendo rw’ibilometero 9 bararurangiza.

Igice cy’ibilometero birindwi bafatanije n’imbaga y’abatuye Umujyi wa Kigali bari benshi, nubwo ari igice cyo kwishimisha no kugorora ingingo cyanahawe insanganyamatsiko y’Amahoro “Run For Peace”.

Aba bagore b’abayobozi bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Kenya bakoze igice cy’abatarabigize umwuga kireshya n’ibilometero birindwi. Ababigize umwuga bo muri ‘Kigali Peace Marathon’ bakora Marathon y’ibilometero hafi 42 na ‘half marathon (igice cya marathon).

Madame Jeannette Kagame na Margaret Kenyatta muri Werurwe umwaka ushize nabwo bifatanyije mu isiganwa ryiswe ‘Beyond Zero Campaign’ ryari rigamije kugabanya impfu z’abana n’abagore aho bakusanyije inkunga yo gushyigikira iyi gahunda irenga miliyoni 300 z’amashiringi ya Kenya, ryabereye i Nairobi muri Kenya.

UMUSEKE

 


      

Tanga igitekerezo

-->