Izindi mpinduka muri Kaminuza y’u Rwanda;noneho yafunze imiryango yayo hamwe na hamwe

Yanditswe na Kuwa 13/09/2017, Saa 13:31:15 Yasuwe inshuro 831

Kuva yashyirwaho mu mwaka wa 2013 ngo isimbure Kaminuza nkuru y’u Rwanda n’andi mashuri yahozeho mu Rwanda, Kaminuza y’u Rwanda ikomeje kurangwamo impinduka zishingiye kuguhindura amazina y’amashami yayo ndetse no kwimura ibyicaro mu buryo bw’igihe gito gito.

Nkuko byigeze gutangazwa ko igiye kuvanga no kwimura amwe mu mashami yayo, birangiye bishyizwe mu bikorwa kuko kuva muri uyu mwaka w’amashuri habaye impinduka aho Koleji yigishaga amasomo y’ubumenyi rusange, CASS (College of Arts and Social Sciences) yakomatanyijwe n’iyigishaga ibijyanye n’ubukungu, CBE (College of Business and Economics) bibyara Koleji nshya yigisha amategeko, ubukungu n’imiyoborere, CLEG (College of Law, Economics and Governance).

Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’ubuzima, CMHS (College of Medicine and Health Sciences) yo nta cyahindutse kimwe na koleji yigisha iby’ubumenyi n’ikoranabuhanga, CST (College of Science and Technology).

Hanabaye impinduka muri Koleji y’uburezi, CE (College of Education) ubu ikaba yongereweho imicungire y’ububiko bw’inyandiko CELS (College of Education and Library Sciences), na koleji yigishaga ibijyanye n’ubuhinzi n’ubumenyi mu buvuzi bw’amatungo, CAVM (College of Agriculture and Veterinary Sciences) yongerwaho ibijyanye n’ibidukikije, ihinduka CAEVM (College of Agriculture, Environment and Veterinary Medicine).

Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi, Prof Nelson Ijumba, yavuze ko mu hantu higiraga amwe mashami ya kaminuza yavanyweho harimo nka Byumba, Kibungo, Kabgayi na Nyamishaba, abanyeshuri bose bakaba basabwa kwimuka bitarenze Ukwakira ubwo amasomo azaba atangiye.

Vuba aha byatangajwe ko Kaminuza y’u Rwanda (UR) n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA), bigiye kuvanwa i Kigali bikajyanwa mu ntara mu mijyi ya kabiri yunganira umurwa mukuru w’u Rwanda.

Ese abanyeshuri batekereza iki kuri izi mpinduka za hato na hato ?

Umwe mu bo twaganiriye yavuze ko ibi bibateje igihombo kuko batabibwiwe mbere none bakaba barishyuye amazu yaho bari basanzwe bigira.

Ati: Kaminuza y’ u Rwanda yasaze peee. Ntitwumva uburyo bamenyesha abanyeshuri ko bazimuka habura ibyumweru bibiri gusa. We are mentally disturbed(aya makuru araduhungabanyije). Bamwe twari twaramaze no kwishyura amazu. School of ICT babyigeho."

Undi we twavuganye atewe impungenge no kuba yavanwa i Huye ahari amacumbi ahagije akajyanwa aho azajya yikodeshereza bimuhenze.

Ati:"Ibibintu bya kaminuza imwe turabinenze cyane ko wagirango nugushaka guhima ab’i Huye Gusa, AKarere ka Huye mupfa iki? Muvana abantu ahari uburyo bwo kwiga mukabajyana ahataba amashuri n’amacumbi?"

Itegeko N°71/2013 ryo kuwa 10/09/2013 rishyiraho kaminuza imwe ryasohotse mu igazeti ya leta ,Iri tegeko rinagena inshingano, ubu basha, imiterere n’imikorere by’iyo kaminuza, nk’uko bigaragara mu igazeti nyirizina yasohotse kuwa mbere tariki ya 23 Nzeri 2013.

Ubwanditsi


      

Tanga igitekerezo

-->