Izindi mpinduka muri kaminuza y’u Rwanda;Amashami hafi ya yose yimuwe

Yanditswe na Kuwa 14/06/2017, Saa 09:30:49 Yasuwe inshuro 949

Kaminuza y’u Rwanda iri mu nzira zo gukora amavugurura yitezweho kongera ireme ry’uburezi, kugabanya ibyakoreshwaga no kwimakaza uburezi bubereye umunyeshuri binyuze mu guhuza amwe mu mashami ayigize.

 

Ni igikorwa giteganyijwe gutangira muri Nyakanga 2017 kikazarangira muri Kanama nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Kaminuza.

Nk’uko The New Times ibivuga ngo ayo mavugurura azahuza amashuri abiri ya Koleji y’Uburezi; iya Remera ikavanwa mu Mujyi wa Kigali ikimurirwa i Rukara mu Ntara y’Iburasirazuba.

Koleji y’Ubugeni n’Ubumenyi rusange (CASS) yari isanzwe ifite icyicaro mu Karere ka Huye izajyanwa i Gikondo ivangwe na Koleji y’Icungamutungo n’Amabanki (CBE).

Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi mu by’Ubuzima (CMHS), izimurirwa i Remera. Gusa imyaka ibiri mu masomo y’ubuzima abanyeshuri bazajya bayigira i Huye aho bazajya bamara igihe mu bitaro bimenyereza.

Koleji y’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo izajyanwa i Busogo mu gihe Nyarugenge izakomeza kuba igicumbi cy’amasomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe Iterambere, Dr Charles Muligande, yavuze ko ayo mavugurura agamije kongera ireme ry’uburezi no gukora ku buryo kaminuza iyoborwa neza.

Yongeyeho ko izo mpinduka zizatuma igira umwanya mwiza ku rutonde mpuzamahanga, ikanahiga kuba muri 20 za mbere ku mugabane wa Afurika mu myaka itanu iri imbere.

Ayo mavugurura ngo azatuma amashuri na za Koleji bigira porogaramu imwe. Yagize ati "Bijya bibaho ko tugira koleji usanga zikorera ahantu hatandukanye kandi zifite porogaramu zimwe, ugasanga byongera ikiguzi ku mikorere n’igihe abarimu bamara bava kuri koleji imwe bajya ku yindi."

Muligande yavuze ko mbere y’uko kaminuza zirindwi za Leta zihuzwa mu myaka ishize zakoraga nk’izabaga ziri mu irushanwa kandi ngo gushaka abarimu byabaga bihenze.

Muri ayo mavugurura, hateganyijwe igabanuka ry’igiciro n’ingendo z’abarimu bava hamwe bajya ahandi bibafashe kubona igihe gihagije cyo gukora ubushakashatsi no kongera ibyo bashyira hanze.

Dr Muligande yavuze ko Ishami rya Rubirizi rizakoreshwa mu gukemura ikibazo cy’abanyeshuri batagira inzu babamo, kaminuza yari imaze igihe ifite.

Ati "Benshi mu banyeshuri bacu ntibagira aho kuba, bigatuma bajya kuba mu macumbi hafi y’amashuri. "

Kaminuza kandi izashishikariza abashoramari kubaka inzu, amacumbi, amaguriro n’aho abanyeshuri bashobora kujya kugura internet. Izaba ifite ahakorerwa siporo n’ahakinirwa amakinamico ku buryo hazaba ari ahantu hashimishije.

Ati "Tuzakora uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu kugira ngo tworoshye urujya n’uruza."

Yongeyeho ati "Guverinoma irateganya gutangiza ishuri rikuru mu Karere ka Rusizi. Abanyeshuri biga amasomo y’icungamutungo bazajya biga bifashishije murandasi muri gahunda ya Smart Classrooms."

Avuga ko abarimu batazajya bakenera kujya i Rusizi kwigisha ahubwo ngo bazajya bakoresha porogaramu yo kwigisha hakoreshejwe amashusho ‘video conference’, hakazaba hari abafasha abanyeshuri muri iyo gahunda.

Muri Gashyantare Kaminuza y’u Rwanda yimuye Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho n’iry’Amategeko iyavana Nyarugenge iyajyana i Gikondo mu yahoze ari SFB.


      

Tanga igitekerezo

-->