Iyo uri umuburanyi wa cyane ugira impamyabushobozi ebyiri - Minisitiri Busingye

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 23/01/2019, Saa 21:45:28 Yasuwe inshuro 141

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yabwiye abo mu Murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru ko, kuba batuye mu Murenge ufite izina ryiza bitabemerera kugira imanza zitarangijwe kuko iyo umuntu aburana cyane arangwa no kugira imyabushobozi yo kuburana n’iy’ubukene.

Atangiza icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko mu karere ka Nyaruguru, Minisitiri Busingye Johnston yagize ati:"Mata mwumva atari izina ryiza?iyo rero ufite umurenge witwa izina ryiza, nawe ugerageza kuba mwiza. Ntabwo waba uri mu Murenge witwa Mata, ngo ube wicaranye urubanza wanze kurangiza. Ubwo waba uri mu wundi murenge senda nka Rwintare, abantu bagutinya kuko wihinduye intare."

Minisitiri w’ubutabera mu Rwanda akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye

Akomeza avuga ko abayobozi batarangije imanza zabaye itegeko, bituma abaturage basiragira bikabateza ubukene. Ati:" iyo uburana cyanem impamyabushobizi ya mbere ni iyo kuburana, iya kabiri ni iy’ubukene. Icyo tuzabafasha muri iki cyumweru ni kurangiza imanza zitarangijwe, impapuro mukazifasha hasi, mukorora, mugatunga mugatunganirwa."

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Mata babwiye umunyamakuru wa www.Rwandadailynews.com ko kuba hari imanza zitarangizwa kandi zarabaye itegeko bituruka ku burangare bw’abayobozi bo mu nzego z’ibanze.

Umwe yagize ati:"Biterwa no kurangara kw’abayobozi urebye. Nonese uburanye urubanza rurarangiye, kwa kwezi bamuhaye kurashize, ukundi kuraje, aha tubyita ko bishobora kuba bipfira mu buyobozi."

Mu cyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko cyatangiye kuri uyu wa 21 Mutarama 2019 hazakorwa ibikorwa birimo gufasha abantu kurangiza imanza, no gusura uturere dutandukanye bakira ibitekerezo by’abaturage, n’ibindi......

Imibare y’imanza zitarangijwe itangwa na Minisiteri y’ubutabera mu Rwanda yerekana ko, mu Rwanda habarizwa iziri hagati y’ibihumbi 60 na 70 ziganjemo izishingiye kuri Gacaca. 5% by’izi manza ngo kuba zitarangizwa biterwa n’uko abagomba kwishyura babuze ubwoshyu, abandi batabarutse.





Emmanuel Rukundo RDN/Nyaruguru


      

Tanga igitekerezo

-->