Itorero ’Inkomezabigwi’rigiye kuvaho hasigare urugerero

Yanditswe na RUTAGENGWA Jean Paul Kuwa 6/01/2018, Saa 20:09:41 Yasuwe inshuro 1854

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 06 Mutarama 2018 nibwo abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu Rwanda hose bitabiriye itorero ry’igihugu "Inkomezabigwi".

Umuyobozi mukuru w’itorero ry’igihugu Bamporiki Edouard, yatangaje ko hari gushakishwa uko iryotorero ryakurwaho bimwe mu bikorwa byakorerwagamo nk’imyiyereko ya Kinyarwanda,Indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda,n’akarasisi ngo bakajya babyigishwa bakiri mu mashuri.

Bamporiki yabwiye itangazamakuru ko hagiye gushakisha uburyo ahubwo abanyeshuri bajya barangiza amashuri yisumbuye aho kugirango bajye gutozwa babayo,bakazajya bakora urugerero gusa rumara amezi atandatu.

Ngo muri icyo gihe baba bakora imirimo itandukanye ifitiye igihugu byumwihariko abaturanyi babo akamaro.

Iri torero ryatangiye biteganyijwe ko rizamara iminsi 7 ,mu gihugu hose rikazakorerwa ahantu (site) 115,rikaba kandi biteganyijwe ko rizitabirwa n’abanyeshuri bagera kubihumbi 65.

Nirisozwa abazaba baryitabiriye bazakurikuzaho gukora urugerero mu tugari batuyemo .

Bimwe mu bikorwa bazaba bibandaho muri urwo rugerero ni ukubakira imisarani abatayifite kandi batishoboye ndetse nogukora ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.


      

Tanga igitekerezo

-->