Israel yakuye ibyuma by’umutekano ahantu hatagatifu

Yanditswe na Kuwa 25/07/2017, Saa 16:28:46 Yasuwe inshuro 209

Kuri uyu wa Kabiri, inama y’abaminisitiri muri Isiraheli yatoye icyemezo cyo kuvanaho ibyo byuma bisaka abantu bigasimbuzwa ibindi bidakingiriza cyangwa ngo bibangamire abaje gusenga mu gihe cy’igenzurwa.

Igihe ibyo byuma byashyirwaga hanze y’urusengero, habaye ubushyamirane bwavuyemo n’impfu z’abantu. Abanya Palestina babibonye nk’uburyo bwa Isiraheli bwo kugenzura aho hantu hatagatifu.

Isiraheli yavuze ko byari ngombwa mu rwego rwo gukumira intwaro zinjizwa aho hantu.

Byaje bikurikira urupfu rw’abanya Isiraheli babiri bishwe ku ya 14/07 n’abanya Isiraheli b’Abarabu, polisi ya Isiraheli ivuga ko bari bahishe intwaro ku musozi witaruye uzwi n’Abayahudi nka Temple Mount naho Abayisiramu bakawufata nka Haram al-Sharif.

Abanya palestina benshi bari bamaze igihe baranze kujya gusura uru rusengero bamagana ishyirwa ry’ibyuma bicunga umutekano, ahubwo bagakorera amasengesho yabo mu muhanda hanze y’Umujyi wa cyera; "Old City".

Abanya palestina benshi banze kunyura muri ibi byuma by'umutekanoAbanya palestina benshi banze kunyura muri ibi byuma by’umutekano

Ibiro bya minisitiri w’intebe byavuze ko inzego z’umutekano zasabye ko ibyo byuma bisimbuzwa "ikoranabuhanga rigezweho n’ubundi buryo".

Ibiro bye byongeyeho ko ubwo buryo butatangajwe buzagura akayabo ka miliyoni 28 z’amadoli buzashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’amezi atandatu., mbere y’icyo gihe, abapolisi benshi bazagabwa aho hantu nkuko BBc dukesha iyi nkuru ibivuga.

Cyakora, umuryango w’abayisiramu ugenzura aho hantu hatagatifu, witwa Waqf, wasabye abasenga gukomeza kuhirinda kugeza bahawe andi mabwiriza.


      

Tanga igitekerezo

-->