Israel:Muka Netanyahu ushinjwa gusesagura umutungo w’igihugu ashobora kugezwa mu nkiko

Yanditswe na Kuwa 8/09/2017, Saa 13:29:58 Yasuwe inshuro 849

Sara Netanyahu,umugore wa Minisitiri w’intebe wa Israeli Benjamin Netanyahu aracyekwaho gukoresha amafaranga arenga ibihumbi ijana by’amadorali y’Amerika avuye mu kigega cy’igihugu mu bikorwa byo kwigaburira ndetse no gutumiza ibyo kurya hanze y’urugo rwe bizwi nka catering nkuko bitangazwa na minisitiri w’ubutabera muri iki gihugu.

Nkuko Sputnik News ibitangaza ngo umushinjacyaha wa Israel General Avichai Mandelblit yavuze ko Sara akwiye kugezwa imbere y’inkiko ashinjwa icyaha cyo gukoresha umutungo w’igihugu mu buryo butemewe n’amategeko ndetse no ku bintu bidafitiye rubanda kamaro.

Ku munsi w’ejo ni bwo minisitiri w’intebe Netanyahu yahakanye ibyo umugore we aregwa ndetse agaragagaza umugore we nk’intwari ndetse n’umunyampuhwe ngo kuko igihe cye kinini akimara atembera ku mihanda itandukanye afasha abana babayeho nabi ndetse anihanangiriza ko inzego zitandukanye anazisaba kureka kwibasira umuryango we.

Nta gihe kinini cyari gishize Sara Netanyahu abajijwe na polisi ya Israeli ibijyanye n’ibyo atunze mu rugo iwe ndetse n’akayabo yabitanzeho aho kavuye nyuma y’amaraporo menshi yari yaramutanzweho ko asesagura umutungo w’igihugu mukubaho ubuzima bwe kugiti cye buhenze cyane.

Rafiki Eric Gatete 


      

Tanga igitekerezo

-->