Isomwa ry’urubanza rw’uwahohoteye umukobwa Perezida Kagame akabyikurikiranira rwasubitswe

Yanditswe na RUKUNDO Emmanuel Kuwa 17/09/2019, Saa 18:09:39 Yasuwe inshuro 898

Urukiko rwibanze rwa Nyarugenge rwasubitse isomwa ku ifungwa n’ifungurwa rya Dr Francis Habumugisha ushinjwa guhohotera umukozi yakoreshaga. Urukiko rwavuze ko ruzarusoma umwanzuro tariki 23 uku kwezi.

Rwavuze ko impamvu iri somwa ryasubitswe ni uko havutse ikibazo cya murandasi, kuba hari CD igaragaza Habumugisha ahohotera umukozi we itarashyirwa mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’urukiko, no kuba inyandiko z’abishingizi ba Habumugisha zari zitaratangwa.

Izindi nkuru wasoma bijyanye n’iyi

http://www.rwandadailynews.com/amakuru/mu-rwanda/article/nyuma-y-uko-perezida-avuze-ko-agiye-kwikurikiranira-uherutse-guhohotera

Dr Habumugisha akurikiranweho ko tariki 15 Nyakanga uyu mwaka ubwo yari mu nama n’abakozi be, yahohoteye uwitwa Kamali Diane.

Ubushinjacyaha bushinja Dr Habumugisha ko ubwo yari mu nama y’ikigo cye cyitwa Alliance in Motion Global, abakozi bavuze ku bintu bimwe bitagenda mu kigo cye, yakubise urushyi Kamali Diane akanangiza telefoni ye kuko ngo yaketse ko yari arimo kumufata amajwi n’amashusho.

Nyuma ngo yongeyeho gutukana mu ruhame bimwe mu bitutsi birimo kubwira umukozi ko ‘yamuha Nyina ndetse ko ari umwanda’.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Dr Habumugisha anakekwaho gukomeretsa ku bushake kuko nubwo yageze mu bushinjacyaha akabihakana, ariko ngo tariki 26 Nyakanga ubwo yari mu bugenzacyaha yari yabyemeye.

Sce: Igihe.com