Isi itewe impungenge n’icyemezo cya Donald Trump

Yanditswe na Kuwa 2/06/2017, Saa 18:34:36 Yasuwe inshuro 264

Izi mpungenge zitangiye kugaragazwa nyuma y’uko Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump atangaje ko igihugu cye kivuye mu masezerano ya Paris agamije kubungabunga ikirere n’ihindagurika ry’ibihe.

Izi mpungenge zikaba zishingiye ku ngaruka zizabaho mu gihe ikigega cyagenerwaga miliyari ebyiri z’amadolari atazongera gushyirwa muri iyo sanduku yabo hagamijwe kugobokwa n’abahuye n’ibiza bikomoka ku ihindagurika ry’ibihe.

Kugeza ubu miliyari 3 z’amadorali zamaze gushyirwa mu kigega kiswe Fond Vert ku bushake bw’uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama. Agera kuri Miliyari ebyiri akaba yaramaze gukoreshwa mu bikorwa byo kwita kubatishoboye bahuye n’ingaruka z’ibihe.

Seyni Nafo ukuriye ihuriro ry’abahuza muri Afurika bagamije guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe ubwo yari muri Mali yatangaje ko bidatangaje ko America itakongera gutanga imisanzu yabo yageneraga ibikorwa byo kubungabunga no kurwanya ingaruka z’ibihe. Kubwe akaba abona bishobora guteza ingaruka zigera kuri ebyiri cyangwa eshatu.

"Icya mbere abantu nti dufite ubumenyi bumwe, kandi ntidushyize hamwe muri rusange kandi mu by’ukuri iki ni ikibazo kiri rusange ku isi.Mu gihe ibihugu byaba nyamwigendaho byaba ikibazo gikomeye."

"Icya kabiri iki kibazo cy’ihindagurika ry’ibihe kigomba kureba buri wese. Ntawe ukwiye kubigira umuzigo we abandi ntibabyubahirize. Bikomeje gutya byatuma bamwe bashyira mu bikorwa amasezerano ya Paris, abandi bayaca ku ruhande. Akaba ariyo mpamvu hakwiye gukangurira ibihugu gusinya aya masezerano ya Paris ntibiharirwe bamwe."

"Icya gatatu hakwiye gukurikirana no kwita kubahuye n’ingaruka z’ibihe bari mu bukene ndetse n’inzara." Seyini Nafo

Abahanga bakurikirana politiki mpuzamahanga bakaba bemeje ko iki cyemezo Donald Trump yafashe cyo gukura Amerika mu masezerano yo kubungabunga ikirere no guhangana n’ihindagurika ry’ibihe ngo bizagira ingaruka zikomeye ku mugabane w’Afurika cyane. Ibikaba bishingiye kuri gahunda zikigoranye mu kwihaza mu biribwa, ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ibibazo by’umutekano.

Igiteye impungenge zikomeye ku cyemezo cyafashwe na Donald Trump, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ubushinwa ni byo bihugu bya mbere ku isi bifite inganda zihumanya ikirere, bigateza ihindagurika ry’ibihe ndetse n’ubushyuhe mu kirere.

Iki cyemezo cyamaganiwe kure by’umwihariko na Perezida mushya w’ubufaransa Emmeul Macron, ariko ubushinwa bwo bukaba bwatangaje ko bwizeza isi muri rusange kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’I Paris agamije kwita ku ihindagurika ry’ibihe.

Ubushinwa bwakomeje icyemezo cyo kugabanya ibyuka bohereza mu kirere bya Dioxyde de Carbone CO2 ituruka mu nganda ku kigero cya 40% kugeza nibura mu 2020.

Ni inkuru dukesha RFI

M. Gildas


      

Tanga igitekerezo

-->