ARFEM yamaganye umuvugabutumwa wibasiye abagore

Yanditswe na MUKARURANGWA Pauline Kuwa 8/02/2018, Saa 22:46:36 Yasuwe inshuro 725

Ishyirahamwe ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru ARFEM, riratangaza ko ribabajwe n’ibyatangajwe n’umuvugabutumwa Niyibikora Nicolas wibasiye abagore akavuga ko ari bo soko y’ikibi.

Mu byumvikanye mu kiganiro cyatambutse kuri Amazing Grace Christian Radio, uyu muvugabutumwa yumvikanye avuga ko nta cyiza cy’umugore ndetse anavuga ko ari bo ntandaro y’ikibi mu bantu.

Ni imvugo yahagurukije benshi ndetse bamwe bibaza niba uyu mugabo adafite ikindi kimutera kwibasira no gutuka abagore abaharabika.

Niyibikora Nicolas avuga ko ngo umugore afitanye ikibazo n’Imana kuko ari we ngo ugaragara muri bibiliya nk’umuntu wo kutizerwa.

Kuri uyu wa kane tariki 8 Gashyantare 2018, ni bwo ARFEM yavuze ko ibyatangajwe n’uyu muvugabutumwa ari ugusubiza inyuma intambwe yarimaze guterwa mu Rwanda, mu nzira yo kwimakaza uburinganire mu muryango nyarwanda.

Ingabire Egidie Bibio uyobora ARFEM, asobanura ko imvugo ya Niyibikora ikwiye kwamaganwa.

Ati” Twe tuza agaciro kacu kandi ni uruhare rwacu guharanira uburinganire, birababaje rero kumva hari abantu nka bariya mu Rwanda, ni ibyo kwamaganwa”.

Ibi ARFEM ibitangaje nyuma yuko impuzamiryango Profemmes Twese Hamwe nayo ihagurutse ikamagana Niyibikora Nicolas, ndetse ikanasaba ko yatabwa muri yombi akaryozwa ibyo yavuze.

"Uyu muvugabutumwa ngo yarakwiye kubazwa imvugo ye yuzuyemo kwangisha abantu abandi no kurema amacakubiri mu bantu." uku niko Profemmes ibyifuza.

Nta wuzi niba ARFEM cyangwa iyi miryango yombi izafata indi ntera ngo itange ikirego, ariko abakurikira gahunda za leta y’u Rwanda n’ubushake bwayo mu buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, bavuga ko bitagakwiye kurangirira aho.

ARFEM (Assosiaction des femmes des medias au Rwanda), ni ishyirahamwe rigizwe n’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru, rikaba ryarashinzwe mu 1995.

Imwe mu ntego zayo ikaba ari uguteza imbere umugore ukora umwuga w’itangazamakuru, ndetse no guharanira ko habaho uburinganire muri uyu mwuga.

Nkuko bisobanurwa na Ingabire Egidie Bibio, ngo byaba ari ukutamenya inshingano za ARFEM igihe bakumva umuntu nk’uyu bagaceceka.

Pauline Mukarurangwa


      

Tanga igitekerezo

-->